Print

Umugeni yaguye muri pisine arapfa nyuma y’amasaha make akoze ubukwe

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 17 April 2024 Yasuwe: 1521

Ibi bintu bibabaje byabaye ku cyumweru nyuma ya saa sita ku nzu iri mu mujyi wa Limeira muri leta ya São Paulo,muri Brazil, ubwo Elisangela Gazano w’imyaka 38 yanyereye maze agwa muri pisine ararohama.

Iyi pisine niyo mu nzu yari yakodeshaga ngo ahakorere ibirori bye nibyo kwizihiza isabukuru y’umukobwa we.

Amakuru avuga ko uyu mugore yabyiniraga ku nkombe y’aya mazi ubwo yanyereraga akagwamo hanyuma agatangira kumira.

Abashyitsi bari muri ibi birori bagerageje kumutabara banahamagara inzego z’ubutabazi, ariko Gazano yaje gufatwa n’umutima ubwo yari ajyanwe mu bitaro, bitangazwa ko yapfuye akihagera.

Amasaha make mbere y’uko ibyo biba, Elisangela yari yashyize ifoto ku mbuga nkoranyambaga, yerekana impapuro z’uko yashyingiwe,yambaye imyenda y’ubukwe.

Mu butumwa bwo kumusezera ku mbuga nkoranyambaga, Inshuti ye Flavia Silva yagize ati: "Nahuriye nawe mu minsi yashize ku isoko kandi wari wishimiye cyane ko ugiye gushaka.

Aho uri hose ndashaka ko umenya ko nishimiye guhura nawe."

Polisi yemeje ko uyu mugore yishwe n’impanuka.