Print

Bugesera FC yatsinze Rayon Sports iyitezamo umwiryane ukomeye

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 17 April 2024 Yasuwe: 1731

Igitego cya Ssentongo Farouk Ssentongo Saifi nicyo cyafashije Bugesera FC gutsindira Rayon Sports iwayo 1-0 mu mukino ubanza wa 1/2 cy’Igikombe cy’Amahoro.

Bugesera FC yafunguye amazamu ku munota wa 25,ku gitego cyatsinzwe na Ssentongo Farouk ku mupira wari uhinduwe na Tuyihimbaze Gilbert.

Ubwo umukino wari ugeze mu minota y’inyongera,Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidele yahise asohoka arigendera.

Ubwo umukino wari urangiye, abakinnyi ba Rayon Sports bagiye gukomera amashyi abafana nk’ibisanzwe ariko bahita babirukana banga kuyabakomera.

Umukino wo kwishyura uteganyijwe ku wa 23 Mata 2024 mu Bugesera.

Mu wundi mukino wa 1/2 ubanza, Police FC yatsinzwe na Gasogi United igitego 1-0 ku wa Kabiri.