Print

Umukoroni wa RD.Congo agiye kuyifasha gukemura ikibazo cy’umutekano muke

Yanditwe na: Joseph Iradukunda 18 April 2024 Yasuwe: 2068

Yabitangaje kuwa Kabiri taliki 16 Mata 2024, ubwo yaganiraga n’ubuyobozi bw’umujyi bw’intara ya Kivu y’Amajyaruguru.Yavuze ko bitewe n’intambara ikomeje kuyogoza iki gihugu, Ububiligi nk’igihugu gikunda amahoro kigiye kwinjira ubwacyo mu kugarura amahoro binyuze mu kumvikanisha impande zose zishyamiranye.

Yagize ati" Ububiligi burajwe ishinga no kugarura amahoro muri aka karere gakomeje guteseka."Yavuze ko kandi bari gukora ibishoboka byose kugirango abaturage bakuwe mu byabo n’intambara babe basubizwa mu buzima busanzwe.

Gusa yongeyeho ko Ububiligi buri mu bihugu byanenze ko ngo u Rwanda rwohereje abasirikare barwo mu Burasirazuba bwa Congo.

Roxane avuga ko ashima ibiganiro by’umuhuza wa Congo n’u Rwanda , Perezida João Lourenço, umusanzu we yateye wo guhuza ibihugu byombi, ariko ngo igisubizo kirambye n’uko ibihugu ubwabyo byakwicarana ku meza y’ibiganiro.

Kivu Morng Post, itangaza ko kugeza ubu Ububiligi burimo gutoza igisirikare cya Congo mu rwego rwo kwirwanaho mu ntambara.

Iki gihugu ubusanzwe gisanzwe gifitanye umubano wihariye na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.Biherutse kugaragara muri Nyakanga umwaka ushize ubwo Vincent Karega yari yagenwe nka ambasaderi w’u Rwanda mu Bubiligi, ariko akangwa bikaza kuvugwa ko iki gihugu gisa n’icyagamburujwe na Congo.