Print

Amerika yanze ko Palestina iba igihugu cyigenga nk’ibindi

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 19 April 2024 Yasuwe: 724

Ubwongereza n’Ubusuwisi bifashe. Abandi 12 batoye yego. Abo ni Alijeriya, Ekwateri, Guyana, Ubuyapani, Malte, Mozambike, Koreya y’Epfo, Sierra-Leone, Sloveniya, Ubufaransa, Ubushinwa n’Uburusiya.

Leta zunze ubumwe z’Amerika yo yatoye oya, ariko kubera ibyitwa veto,umwanzuro uba uburiyemo. Yasobanuye ko kugirango Palesitina ibe leta yigenga bitagomba kuva mu Muryango w’Abibumbye, ahubwo bigomba kunyura mu mishyikirano itaziguye hagati ya Isiraheli n’ubutegetsi bucagase bwa Palesitina buriho muri iki gihe.

Perezida wa Palestina, Mahmoud Abbas, yamaganye icyemezo cy’Amerika, avuga ko “Kibaryamiye, kandi kidashobora guhabwa igisobanuro kiboneye.” Naho Isiraheli yabyishimiye. Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wayo, Israel Katz, yagize, ati: “Icyifuzo cy’urukozasoni kiburiyemo. Iterabwoba ntirihawe igihembo.”

Palestina isanzwe ari indorerezi ihoraho muri ONU. Ni ubwa kabiri yangiwe kuba umunyamuryango. Ubwa mbere byari mu 2011. Yari yongeye kubisaba ishyigikiwe n’ibihugu 140 biyemera nk’igihugu cyigenga. Ariko rero Palesitina yemewe mu mashami amwe n’amwe ya ONU, nka UNESCO. (Reuters, AP)

IJWI RY’AMERIKA