Print

Masisi: Kanyuka yashinje Imbonerakure z’i Burundi kuza gukora Jenoside muri Kongo

Yanditwe na: Joseph Iradukunda 20 April 2024 Yasuwe: 1405

Umuvugizi w’uyu mutwe, Lawrence Kanyuka, yaraye atangaje ko u Burundi bwohereje Imbonerakure muri Masisi mu rwego rwo "gutegura no gushyira mu bikorwa Jenoside".

Kanyuka yavuze ko izi Mbonerakure hamwe n’ingabo z’u Burundi ziri muri RDC ziri gukoresha politiki ya ’apartheid’ mu gucamo ibice abanye-Congo.

Yasobanuye ko "bakusanyije abasore b’Abahutu, babatoza mu buryo bwa gisirikare babinjizamo ingengabitekerezo ya jenoside bahagarikiwe n’ihuriro ry’ingabo z’ubutegetsi bwa Kinshasa ndetse babaha intwaro nk’imipanga n’izindi ntwaro zifite ubugi kugira ngo batere kandi bice Abatutsi".

Kuva mu ntangiriro z’uku kwezi hakwirakwiye amakuru y’uko Leta y’u Burundi yaguze kontineri enye z’imihoro mu Bushinwa, mbere yo guha iyo mihoro Imbonerakure.

Kuri ubu birakekwa ko iyo mihoro yaba ari yo yahawe Imbonerakure Gitega yohereje muri Kivu y’Amajyaruguru, n’ubwo ubutegetsi bwayo buhakanira kure ibijyanye na yo.

Amakuru kandi avuga ko Jenoside Imbonerakure zikomeje gutegura muri Masisi ziyihuriyemo n’umutwe wa FDLR ugizwe n’abiganjemo abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

M23 kuri ubu iratabaza akarere n’Umuryango mpuzamahanga ibasaba kugira icyo bakora, mu rwego rwo kuburizamo uriya mugambi wa Jenoside "iri guterwa inkunga na Leta z’ibihugu bibiri byo mu karere (u Burundi na RDC) mu rwego rwo kwica abanye-Congo".

Muri Masisi haravugwa Jenoside, mu gihe Perezida Paul Kagame mu minsi yashize yanenze ba Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa RDC na Evariste Ndayishimiye w’u Burundi abagaragaza nk’abafite imitekerereze ishaje, irimo guacamo ibice abaturage bayoboye bagendeye ku moko.