Print

"Mutuze mukore imirimo yanyu"-Abaturiye imipaka y’u Burundi bahumurijwe

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 20 April 2024 Yasuwe: 1998

Yabivugiye mu kiganiro yahaye abaturage bo mu Murenge wa Butare mu Karere ka Rusizi uhana imbibi na Komine Mugina yo mu Burundi ku wa 19 Mata 2024.

Gen Nkubito yabwiye abaturiye umupaka ko bakwiye gukora imirimo yabo batuje bagira uwo babona wambutse binyuranyije n’amategeko bagaha amakuru abashinzwe umutekano ibindi bakabibarekera.

Ati “Perezida wa Repubulika yarababwiye ngo mugende muryame musinzire. Iyo avuze gutyo ingabo twebwe ntituryama. Nanjye nagira ngo mbabwire nk’uko Perezida wa Repubulika yavuze, mutuze mukore imirimo yanyu, nta kizabahungabanya”.

Yakomeje agira ati “Hari ababyifuza (guhungabanya umutekano w’u Rwanda). Ababyifuza mubihorere mwikorere ibyanyu hanyuma ibisigaye mubiturekere.”

“Bazaze bakore ibyo bashaka gukora tubirebe. Nibabishobora bazabikore. Ariko nababwira y’uko batabishobora kuko duhari turinze igihugu cyacu”

Imipaka y’u Burundi n’u Rwanda yaherukaga gufungwa hagati ya 2015 na 2021.

IVOMO:IGIHE