Print

Rutsiro: Gitifu yasezeye nyuma yo gushinjwa gusambanya umugore wa Sedo

Yanditwe na: Joseph Iradukunda 23 April 2024 Yasuwe: 646

Mu ntangiriro za Werurwe nibwo havuzwe mu binyamakuru ko abakozi b’akarere ka Rutsiro, ku rwego rw’Akagari bapfaga kuba umwe yarashinjaga mugenzi we kuba amusambanyiriza umugore.

Ibyavugwaga ni aba bagabo bombi babashije kuganira n’itangazamakuru baribwira ko byabaye mu ijoro ryo kuwa Gatanu tariki 08 Werurwe 2024, mu murenge wa Murunda aho basanzwe batuye n’imiryango yabo.

Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro wungirije ushinzwe iterambere ry’Ubukungu, Uwizeyimana Emmanuel yavuze ko bakiriye ubwegure bw’uyu mukozi wari usanzwe ayobora akagari kandi ko bwakiriwe.

Uwizeyimana yunzemo ko nk’akarere babyakiriye kuko ari uburenganzira bw’umukozi yemererwa n’Itegeko, ndetse ko nabo bamusubije bakurikije icyo amategeko ateganya.

Mu nkuru yabanje, Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro yari yatangaje ko bari gukora iperereza kandi ko basanze ari impamo, ubivugwamo yabiryozwa.

Ivomo:Bwiza