Print

Dore indwara igiye kuzahitana imbaga y’abantu muri 2030

Yanditwe na: TUYISENGE Fabrice 23 April 2024 Yasuwe: 1553

Ni mu gihe abarenga 800,000 buri mwaka bapfa bazize kwiyahura kubera agahinda gakabije baba bari mu kigero cy’imyaka iri hagati ya 15-29.

Muri raporo ya 2023, uyu muryango ugaragaza ko indwara y’agahinda gakabije yibasiye igitsina gore kurusha igitsina gabo aho 6% by’abagore bibasiwe nayo, 4% ari abagabo, 5% ari abakuze mu gihe 5.7% barengeje imyaka 60 bibasiwe n’iyi ndwara.

Ku bagore barenga 10% batwite ndetse n’abamaze kubyara na bo bibasiwe n’indwara y’agahinda gakabije.

Iyi raporo ikomeza ivuga ko abarenga 75%, batuye mu bihugu bikiri mu nzira y’Amajyambere indwara batayikira kubera ibibazo byo kubura ubuvuzi.

Umuryango Mpuzamahanga wita ku buzima ugaragaza ko agahinda gakabije gakurizamo kwiyahura biri mu bihangayikishije bityo ko bikwiye kwihutirwa gushakirwa umuti ndetse hakwiye kongerwa gahunda zigamije gufasha no gutanga serivise zihabwa abafite ibyo bibazo.

Uvuga ko mu bijyanye n’indwara z’ibibazo byo mu mutwe hari gahunda yayo ya 2013-2030, yo gukemura ibyo bibazo byose harimo n’ibiterwa n’agahinda gakabije.
Indwara y’agahinda gakabije irangwa no kumva umuntu ababaye cyane cyangwa akarakazwa n’ubusa binamutera kubonamo ibintu byose igihombo, ndetse ibindi akabona nta munezero byamuha.

Agahinda gakabije gatandukanye n’umubabaro usanzwe ushobora kumara nk’umunsi umwe cyangwa igice cy’umunsi gusa.

Nubwo iyi ndwara yibasiye benshi ariko iravurwa igakira kandi hariho uburyo bwinshi bwo kuyivura.