Print

Perezida Kagame yagaragaje ibyishimo yatewe nuko Arsenal yanyagiye Chelsea

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 24 April 2024 Yasuwe: 877

Ni umukino watumye Arsenal iguma ku mwanya wa mbere n’amanota 77.

Umukuru w’Igihugu usanzwe ari umwe mu bafana b’imena ba Arsenal yanditse ku rukuta rwe rwa X (Twitter) ati “Iriya niyo The #Gunners dukunda....!!!”.

Ikipe ya Arsenal nibwo bwa mbere itsinze Chelsea ibitego byinshi bene aka kageni mu marushanwa yose [5-0],ndetse niyo kipe ya kabiri yo mu mujyi wa London iyitsinze ibitego byinshi nyuma ya Queens Park Rangers yayitsinze 6-0 muri Werurwe 1986.

Ikipe ya Arsenal yagerageje amashoti 13 mu gice cya mbere na 14 mu gice cya kabiri ikina na Chelsea (27 yose hamwe) - ayo niyo mashoti menshi iyi kipe yateye igerageza gushaka ibitego mu bice byombi muri Premier League (kuva 2003-04 ).

Kugeza ubu,Liverpool ni iya kabiri ifite amanota 74 irakina na Everton kuri uyu wa Gatatu mu gihe Manchester City ari iya gatatu na 73 ifite ibirarane 2.