Print

Umutoza wa AS Kigali y’abagore yakubise uwa Rayon Sports washakaga kumusuhuza umukino urangiye

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 25 April 2024 Yasuwe: 543

Rayon Sports yatsinze AS Kigali ibitego 2-0, igera ku mukino wa nyuma w’iri rushanwa ku giteranyo cy’ibitego 2-1 mu mikino yombi,bibabaza uyu mutoza ariyo mpamvu yarwanye.

Ubwo umukino wari urangiye, Umutoza wa AS Kigali, Ntagisanimana Saida, yanze gusuhuza Umutoza wa Rayon Sports, Rwaka Claude, wahise ashaka kumusuhuza ku ngufu, uyu na we amukubita urushyi.

Aba baje gukizwa n’abari aho ariko imvururu ziba nyinshi cyane.

Uyu mugore yakomeje gutera amahane nyuma yo gukubita umutoza wa Rayon Sports gusa iyo aba ari we wakubiswe Rwaka byari kumubera bibi cyane.

Ikipe ya AS Kigali yatashye ivuga ko mu minota ya nyuma, yimwe penaliti, ubwo rutahizamu wayo w’Umurundikazi yategerwaga mu rubuga rw’amahina mu maso y’umusifuzi ariko agasanza.

Ibi byababaje abatoza nyuma y’umukino dore ko penaliti yo ku munota wa 90 yashoboraga kubahesha itike yo kujya ku mukino wa nyuma.

Akandi gashya kabaye nuko AS Kigali y’abagore yanze kujya mu rwambariro yateguriwe ikeka ko yarozwe bituma bajya kwambarira mu kigunda.

BOOM 💥 Uyu mutoza wa AS Kigali Women ko ari Akasamutwe? Ndebera urushyi… Ese ubundi Rwaka we yajyaga he ? pic.twitter.com/uEeSQmkvGu

— Lorenzo MUSANGAMFURA (@ogalorenzo) April 25, 2024