Print

Abafana ba Chelsea batutse umugore wa Declan Rice bateye benshi umujinya

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 25 April 2024 Yasuwe: 1272

Kuwa Kabiri,Rice yibasiwe n’abafana ba Chelsea ubwo Arsenal yatsindagaThe Blues ibitego 5-0, nyuma y’umunsi umwe umukunzi we w’igihe kirekire, Lauren Fryer, asibye amafoto ye yose yo kuri Instagram nyuma yo kwibasirwa na benshi bamuziza ko abyibushye.

Lauren, ufite imyaka 25, akaba umukunzi wo mu bwana wa Declan Rice ukinira Arsenal, nawe ufite imyaka 25, yahanaguye ibintu byose ku rubuga rwe rwa Instagram mu minsi yashize nyuma yo kwisanga yibasiwe n’abantu benshi bavuga ko atari mwiza ku buryo yakundana na Rice.

Kuri uyu wa Gatatu, amashusho yasangijwe kuri X yahoze ari Twitter, yerekana ko Riceari yibasiwe n’abafana ba Chelsea.

Amashusho yafatiwe kuri Emirates ku wa kabiri yerekana itsinda ry’abafana baririmba indirimbo zibasira umukunzi wa Rice.

Fryer yatutswe kubera isura ye,guhera mu Kuboza umwaka ushize ubwo konti itazwi yabwiye uyu mukinnyi wo hagati Rice ko ’ashobora guhitamo neza’.

Ariko nyuma y’amashusho yo kuwa kabiri, abafana b’amakipe menshi atandukanye bishyize hamwe bamagana iryo hohoterwa kandi basaba ko abandi bafana bose babigiramo uruhare.

Benshi bashyize hanze ubutumwa bwo gushyigikira uyu mugore uheruka kubyrana na Rice umwana ubu ufite amezi 20 witwa Jude.

Aba bombi ni inshuti kuva mu 2016, aho bahuriye ku ishuri bombi bafite imyaka 17.Uyu Fryer akunda kugaragara kuri stade yaje gshyigikira Rice yaba mu ikipe ya Arsenal cyangwa mu Bongereza.