Print

Umunyezamu Sebwato yabaye umuzamu wa mbere utsinze igitego muri shampiyona

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 25 April 2024 Yasuwe: 2127

Uyu mukino wabimburiye indi yose ya Shampiyona izakinwa muri iki cyumweru, wakiniwe mu mvura nyinshi yaguye mu bice bitandukanye bya Kigali nyuma ya saa Sita warangiye Umunyezamu Sebwato Nicholas abaye intwari y’umukino wo kuri uyu wa Kane.

Uyu niwe muzamu wa mbere utsinze igitego muri shampiyona y’uyu mwaka wa 2023/2024 gusa biheruka kera mu Rwanda ko umunyezamu atsinda igitego.

Uyu Munya-Uganda yishimiwe na bagenzi be nyuma y’uko kuri koruneri yatewe na Hakizimana Zubeli ku munota wa kane w’inyongera, yasumbye abakinnyi ba Kiyovu Sports, atsindisha umutwe mu izamu ryari ririnzwe na Nzeyurwanda Djihad.

Sebwato yari yigaragaje kandi mu minota yabanje, aho yabujije Muhozi Fred gutsinda kandi bari basigaranye barebana umwe kuri umwe. Hari mbere y’uko kandi akuramo umupira ukomeye watewe na Hakizimana Félicien.

Gusa, uyu munyezamu yinjijwe igitego ku munota wa 67, aho Kilongozi Richard Bazombwa yahawe umupira na Mugiraneza Frodouard ari inyuma y’urubuga rw’amahina, acenga Kayumba Soter mbere yo gutera ishoti rikomeye Sebwato atagezeho.

Shami, Iradukunda Elie na Niyonkuru Ramadhan bahushije ubundi buryo bwabonetse muri uyu mukino ku mpande zombi.

Abafana batageze kuri 250, utabariyemo abakinnyi n’abandi bari bafite inshingano zitandukanye ku kibuga, ni bo barebye uyu mukino. Bose hamwe bageraga muri 360.

Kunganya byatumye Mukura VS igira amanota 44 ku mwanya wa kane naho Kiyovu Sports igira amanota 38 ku mwanya wa karindwi.