Print

Kongo yatangiye yiyama ’Apple’ birangiye yifuza kuyijyana Mu Nkiko

Yanditwe na: Joseph Iradukunda 26 April 2024 Yasuwe: 552

Ibi byatangajwe n’abanyamategeko buganira icyo gihugu mu nyandiko boherereje sosiyete Apple bayimenyesha ko bashobora kuyijyana mu nkiko iramutse ikomeje gukoresha amabuye y’agaciro bise ko agera kuri iyo sosiyete binyuze mu bujura kandi agacukurwa ahantu uburengenzira bw’abaturage buhonyorwa.

Abo banyamategeko bafite icyicaro mu Bufransa, bavuga ko ayo mabuye y’agaciro ava mu birombe byo mu burasirazuba bwa Kongo akajyanwa gutunganyirizwa mu Rwanda nyuma akisanga ku masoko mpuzamahanga.

Aba basabye sosiyete Apple gukora ubushishozi n’ubugenzunzi kugirango itisanga mu byago byo kugura amabuye y’agaciro ava mu maraso y’abanyekongo.

Sosiyete Apple yo yabwiye ibiro ntaramakuru by’Abafransa, AFP, ko nta bimenyetso bihari ifite bigaragaza ko amabuye y’agaciro bakoresha ava mu mitwe yitwaje intwaro cyangwa ikindi gihugu mu buryo butemewe n’amategeko.

U Rwanda rwashinjwe kenshi gushyigikira umutwe wa M23, umwe mu mitwe irwanira mu burasirazuba bwa Kongo. Ibirego u rwakomeje guhakana.