Print

Bugesera FC yatsinze Police FC iva mu makipe amanuka by’agateganyo

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 26 April 2024 Yasuwe: 1166

Bugesera FC yari isubmbirijwe no kumanuka,yaje yakaniye itsinda uyu mukino ibafashijwemo na Ani Elijah ku munota wa 45 w’umukino.Iki gitego nicyo cyinjiye mu gice cya mbere.

Ku munota wa 66,Police FC yishyuye ibifashijwemo na kapiteni wayo Nshuti Dominique Xavio.

Bugesera FC yasabwaga intsinzi,yayibonye ku munota wa 89 ibifashijwemo na Dushimimana Olivier,wayitsindiye igitego cya kabiri.

APR FC yamaze gutwara igikombe cya shampiyona bityo urugamba rwo kugihatanira wararangiye hasigaye kurwanira kuguma mu cyiciro cya mbere.

Bugesera izongera guhura na Police FC kuwa 1 Gicurasi 2024 ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro.

Kubona amanota atatu byahesheje Bugesera FC kuva munsi y’umurongo utukura kuko yagize amanota 28 atuma irusha Sunrise abiri na Etoile de l’Est iri inyuma atatu.

Police FC yakomeje kuba ku mwanya wa gatanu wa Shampiyona ndetse n’amanota 39.

Biteganyijwe ko shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w’imikino wa 2023-24 uzasozwa tariki ya 12 Gicurasi 2024.

Urutonde ku makipe amanuka:

13.Etincelles FC 30 Pts
14.Bugesera FC 28 Pts
15. Sunrise FC 26 Pts (-1 )
16. Etoile De L’Est 25 Pts (-1)