skol
fortebet

RURA yashyize hanze ibiciro bishya by’ingendo zo hirya no hino mu gihugu [IBICIRO BYOSE]

Yanditswe: Tuesday 12, Mar 2024

featured-image

Sponsored Ad

Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Dr Jimmy Gasore, yatangaje ko Guverinoma yakuyeho Nkunganire yashyiraga mu bikorwa byo gutwara abantu mu gihugu byatumye igiciro cy’ingendo kizamuka.

Sponsored Ad

Ubwo yari mu kiganiro n’abanyamakuru cyatangarijwemo politiki nshya yo gutwara abantu mu buryo bwa rusange mu gihugu,Minisitiri Gasore yavuze ko guhera tariki 16 Werurwe ibiciro by’ingendo biziyongera anatanga ingero za bimwe mu byerekezo n’amafaranga azajya yishyurwa.

Mu busanzwe kuva Downtown mu Mujyi ujya i Remera byari 220Frw muri bus, none ubu ni 307Frw.

Bimwe mu biciro bishya bimaze kumenyekana:

Kuva mu Mujyi [Downtown] ujya Remera ni frw 307

Kuva Nyabugogo ujya Nyanza ni frw 422

Kuva Nyabugogo ujya Bishenyi ni frw 383

Kuva Nyabugogo ujya Gaseke ni frw 863

Kuva Nyabugogo ujya Kabuga ni FRW 741

Bimwe mu biciro byo mu ntara:

- Nyabugogo-Huye-Kamembe: 8,450 Frw
- Nyabugogo-Rubavu: 4,839 Frw
- Nyabugogo-Nyagatare: 4,956 Frw
- Nyabugogo-Rusumo: 5,190 Frw.

Meya w’Umujyi wa Kigali, Dusengiyumva Samuel,yatangaje ko guhera tariki 16 Werurwe 2024,biriya bigo 14 n’abantu ku giti cyabo 4 aribo bazaba bemerewe gutwara abantu mu buryo bwa rusange gusa.

Ati ‘‘Guhera igihe uburyo bushya buzashyirwa mu bikorwa, ubundi buryo bwose bwakoreshwaga buzaba bubujijwe. Ubwo ba bandi bakoreshaga twa tumodoka duto, bya bindi byose byakorwaga kugira ngo abantu birwaneho, bizaba bibujijwe.’’

Ibiciro bishya by’ingendo mu modoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange mu ntara bizatangira gukurikizwa tariki ya 16 Werurwe 2024.

Kureba biciro bishya by’ingendo mu ntara wakanda hano :https://rura.rw/fileadmin/publication/Intercity_Public_Transport_Tariff__March_2024_ok.pdf



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa