skol
fortebet

Ababuze uko bajya kureba umukino wa Arsenal muri poromosiyo za SKOL kubera Covid-19 bahawe ingurane y’amafaranga

Yanditswe: Monday 19, Apr 2021

Sponsored Ad

Abanyarwanda batatu bari batsindiye amatike yo kujya kureba umukino wa Arsenal kuri Emirates Stadium binyuze muri poromosiyo za SKOL, bishimiye gushumbushwa amafaranga nyuma y’uko icyorezo cya COVID-19 gihagaritse ingendo bikabagora kujya mu Bwongereza.
Taliki 18 Ukuboza 2018 nibwo ikipe ikomeye yo mu Bwongereza “Arsenal FC“ ibinyujije ku rubuga rwayo rwa internet, yatangaje ko yagiranye amasezerano y’imikoranire n’uruganda rwa SKOL Brewery Ltd.
Nyuma yaho gato, muri Mutarama 2019, mu kiganiro (...)

Sponsored Ad

Abanyarwanda batatu bari batsindiye amatike yo kujya kureba umukino wa Arsenal kuri Emirates Stadium binyuze muri poromosiyo za SKOL, bishimiye gushumbushwa amafaranga nyuma y’uko icyorezo cya COVID-19 gihagaritse ingendo bikabagora kujya mu Bwongereza.

Taliki 18 Ukuboza 2018 nibwo ikipe ikomeye yo mu Bwongereza “Arsenal FC“ ibinyujije ku rubuga rwayo rwa internet, yatangaje ko yagiranye amasezerano y’imikoranire n’uruganda rwa SKOL Brewery Ltd.

Nyuma yaho gato, muri Mutarama 2019, mu kiganiro uruganda rwa SKOL rwagiranye n’abanyamakuru habayeho gusobanura ibyerekeranye n’amasezerano y’imikoranire hagati yarwo n’ikipe ya Arsenal FC.

Mu byasobanuwe icyo gihe harimo uburyo abakunzi b’ibinyobwa bya SKOL bazajya babona amahirwe yo kujya kureba imikino ya Arsenal binyuze muri tombora zari bujye zitegurwa na SKOL.

Nyuma haje gutangira ibikorwa bihuza SKOL n’abafana ba Arsenal aho uru ruganda rwateguraga ibikorwa bitandukanye birimo kwerekana imikino ya Arsenal.

Ku ikubitiro hateguwe igikorwa bise “SKOL-ARSENAL Coaching Clinic” aho abatoza ba Arsenal baje guhura n’abakinnyi bavuye mu makipe atandukanye mu Rwanda arimo Kiyovu Sports, Mukura VS, AS Kigali, Police FC ndetse na Rayon Sports ari nayo yari yakiriye iki gikorwa.

Mu muhango wo gusoza icyo gikorwa nibwo habayeho tombola yatanze amahirwe ku bafana ba Arsenal yo gutsindira itike yo kujya kureba umukino wayo mu mwaka w’imikino wa 2019/2020.

Abanyamahirwe babiri batsindiye ayo matike icyo gihe ni Ndayambaje Jean Marie Vianney na Bikorimana Jean Claude usanzwe uzwi ku izina rya Wanyanza.

Nyuma yaho SKOL yateguye ikindi gikorwa cyo kwerekana umukino wa nyuma wa Europa League wahuje Arsenal na Chelsea FC.

Iki gikorwa cyabaye ku wa 29 Gicurasi 2019, cyabereye KCEV ahahoze hitwa Camp Kigali cyitabirwa n’abafana benshi ndetse n’Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB), Clare Akamanzi, ari kumwe n’uwahoze ari Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda, Soraya Hakuziyaremye.

Muri iki gikorwa nibwo habonetse undi munyamahirwe wa gatatu witwa Dukuze Joel wari wiyongereye kuri babiri twavuze hejuru batsindiye amatike yo kujya kureba umukino wa Arsenal kuri stade yayo Emirates Stadium mu Bwongereza.
Mu gihe abagomba kujya kureba umukino wa Arsenal FC bagombaga kugenda muri Gicurasi 2020, byahuriranye n’icyorezo cya Covid-19 gihangayikishije Isi yose, cyatumye ingendo zerekeza mu mahanga zihagarikwa ndetse n’imikino itangira gukinwa nta bafana bari muri stade kugeza n’uyu munsi.


Ibi byatumye abari baratsindiye amatike binyuze muri tombora zateguwe na SKOL, basaba uru ruganda ko rwabashumbusha amatike yabo kuko nta cyizere babonaga ko bashobora kugenda.

Bikorimana Jean Claude ‘Wanyanza’ yavuze ko bari biteguye kujya mu Bwongereza, ariko nyuma y’uko bidakunze kubera COVID-19, basabye SKOL kubashumbusha ikabaha amafaranga mu mwanya w’amatike batsindiye.

Ati “Twari twarashatse ibyangobwa byose twiteguye kugenda ariko Coronavirus yafunze ahantu hose ku Isi, twabaza SKOL uko bimeze bakatubwira ngo dutegereze ibintu bibanze bisubizwe ku murongo, ariko namwe nk’uko mwabibonye ibi bintu bya Coronavirus bishobora kutazarangira vuba, njyewe na bagenzi banjye twabonye tutakwihangana kuko tutazi igihe bizarangirira, ni uko twegera SKOL bitewe n’uburyo imibereho muri ibi bihe yakomeye tubasaba ko badufasha bakadushumbusha itike zacu, tukarebako havamo ikintu cyadufasha mu mibereho hano iwacu.”

Yakomeje avuga ko hari imiryango batunze kandi hari amafaranga bari batanze mu gushaka ibyangombwa byari kubajyana mu Bwongereza bityo bishimiye ko SKOL yumvise ubusabe bwabo.

Ati “Dufite imiryango kandi twari twarashatse ibyangobwa by’ingendo twishyuye amafaranga, nabyo biri mu byatumye imibereho mu muryango bihinduka, SKOL yaratwumvishe yemera icyifuzo cyacu none uno munsi turabashimira cyane kandi dushimira na Arsenal dukunda cyane kuba barumvishe icyifuzo cyacu none ubu badushumbushije amafaranga agiye kudufasha akanafasha imiryango yacu, ubu ibintu bimeze neza cyane.”


Mu muhango wabereye kuri Stade y’imyitozo ya Rayon Sports mu Nzove muri uku kwezi kwa Mata 2021, aba bari batsindiye aya matike muri tombora bashyikirijwe amafaranga ndetse n’ibikoresho birimo ibirango bya SKOL na Arsenal, mu byishimo byinshi cyane bari kunywa ikinyobwa cya SKOL Malt.

Ubusanzwe, mbere y’uko SKOL igirana amasezerano y’imikoranire na Arsenal FC, yari isanzwe ifitanye amasezerano na Rayon Sports FC. Aya masezerano yavuguruwe taliki ya 25 Werurwe 2021 akurwa kuri miliyoni 66 Frw, agera ku zirenga miliyoni 200 Frw ku mwaka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa