skol
fortebet

Ikoranabuhanga rya Addressya rije mu Rwanda korohereza abahahira kuri internet kugira aderesi yuzuye

Yanditswe: Friday 24, Apr 2020

Sponsored Ad

Muri iki gihe Abanyarwanda basabwa kuguma mu rugo mu rwego rwo kwirinda ikwirakwizwa rya Coronavirus, Apulikasiyo (App) yitwa Addressya yiyemeje gufasha buri wese ubyifuza kubona aderesi yuzuye, isobanutse ndetse yoroshye gusangiza abakugezaho ibyo watumije.

Kubera COVID-19, Abanyarwanda benshi barimo gukoresha ikoranabuhanga ritandukanye kubona ibyo kurya, imiti n’ibindi byibanze umuntu ukeneye atarinze kuva mu rugo rwe, Nyuma y’uko bagiriwe inama na leta yo kudakora ingendo zitari ngombwa. Bikaba byaragaragaye ko harimo imbogamizi ku bigo bikora ubwo bucuruzi kuko habaho gutinda byatewe no kuyoba, gukomeza uhamagara kugira ngo bakurangire neza cyangwa rimwe na rimwe hakabaho no kutabona ibyo watumije.

Sponsored Ad

Addressya ni uburyo bugezweho bufasha umuntu ndetse n’ibigo by’ubucuruzi byifuza kuyikoresha, icyo bisaba; umuntu ni ukuba atunze smartphone ya android akareba aho asanzwe akura ama apulikasiyo ya telefone muri “Google Play Store” yamara kuyishyira muri telefone akuzuza imyirondoro icyenewe yose, harimo GPS zaho utuye kuko apurikasiyo igufasha kuzibona, ifoto ndetse n’ubusobanuro wakwishimira gusoma umuntu abaye akurangiye aho atuye, ndetse n’izina (username) ryoroshye kwibuka byaba byiza ukoresheje amazina yawe bwite, kandi ayo makuru uyuzuzamo rimwe gusa, ahasigaye ukazajya usangiza abakuzaniye ibyo watumije rya zina ryawe gusa, bakabasha kubona aderesi yawe yose ndetse no kukugeraho biboroheye.

Addressya yatangijwe mu Rwanda muri Nzeri 2019 kandi u Rwanda nicyo gihugu cya mbere yatangiriyemo.

Kugeza ubu, Abanyarwanda bagera ku bihumbi 100 bamaze kwiyandikisha kuri iri koranabuhanga (upulikasiyo).

Uhagarariye Addressya mu Rwanda,Sadiki Businge yagize ati “Kwitwararika mu kwiyandikisha birafasha…..Uko ufata umwanya uhagije mu kuzuza imyirondora yawe neza niko aderesi yawe izaba isobanutse, shyiraho[GPS amerekezo y’aho utuye],wibuke gusobanura icyerekezo neza, amafoto yaho utuye ndetse n’ibindi bisobanuro by’ingenzi, nawe ubwawe wakwishimira kumenya umuntu abaye akurangiye neza aho umusanga ngo umugereho, Nubikora neza bizakunda kandi ubyuzuz rimwe gusa ntusabwa guhora ubyuzuza.”

Ubucuruzi bwo kuri Interineti ndetse no kugeza ibicuruzwa ku bantu mu ngo zabo bikomeje gutera imbere ariyo mpamvu Addressya yiyemeje kuzamura urwego rw’izi serivisi, kubonera ibyo ukeneye ku gihe ndetse no kugeza kuri buri wese ibyo yifuza niyo ntego ya Addressya.

Umuyobozi mukuru wa Addressya,Karoline Beronius yagize ati “Abashoferi bageza ibicuruzwa ku bantu mu ngo zabo n’intwari zikomeye kuko batanga ubufasha ku bantu batabasha cyangwa se badafite umwanya wo gusohoka. Addressya ifasha abantu kunoza neza aderesi zabo kugira ngo ibyo bifuza bijye bibageraho nta nkomyi.Ibi ntabwo ari inyungu kuri aba bashoferi bagemura ibicuruzwa cyangwa ibigo by’ubucuruzi gusa, ahubwo n’inyungu ku muryango nyarwanda muri rusange.”
Hamwe na Addressya, ubika amakuru y’aderesi yawe rimwe hanyuma ukajya uyisangiza uwo ushaka. Ni wowe uhitamo uwo uyisangiza ndetse igihe cyose ushaka wambura uburegazira uwo wabuhaye kuyibona.

Ntago byakunda ko undi muntu akubonera aderesi utabimuhereye uburenganzira kuko ari wowe ubyemeza cyangwa ukabihakana muri apulikasiyo aho ukanda kwemera (Allow) kubona aderesi cyangwa Oya (Deny).

Serivisi zose zitangirwa kuri iyi Apulikatiyo Addressya ni ubuntu ntabwo bisaba amafaranga kuyitunga muri telefoni cyangwa se kwishyurira serivisi wasabiyeho.

Sadiki Businge yagize ati: “Twemera ko kugira aderesi ari uburenganzira bwa muntu kugira ngo abashe kubona ibyo akeneye birimo ibicuruzwa na serivisi zitandukanye. Ntabwo tuzigera tubisabira amafaranga.”

Abantu bemerewe gukoresha no gusangiza aderesi ku buntu. Ibigo bifite ubucuruzi busaba ko abakiliya babigana bityo bigakenera ko bamenya aderesi yabyo yuzuye kandi isobanutse nabyo addressya ibibafashamo kugira ngo batange service nziza, zihuse kandi zinoze ndetse bikabafasha mu kugeza ibicuruzwa ku baguzi babo.

Addressya yashinzwe nyuma yaho abarenga miliyari 4 ku isi, ibigo by’ubucuruzi bitabarika ndetse na za guverinoma bihangayitse kubera kubura aderesi
Addressya ni ikoranabuhanga rishyirwa muri telefoni zigezweho [smartphone] ifasha umuntu gukora aderesi yuzuye, isobanutse kandi yoronshye kuyisangiza ugufasha kurangira amerekezo ibigo n’abantu batandukanye kugira ngo babashe kumugeraho byoroshye.

Ndetse addressya ifasha ibigo bitandukanye kubikorera aderesi uburyo uwashaka kubigana yabibona kuri murandasi (web internet), no kubona abaguzi babo biboroheye hakoreshejwe ikoranabunga rya API’s. Inafasha kugabanya ikiguzi cyakoreshwaga mu bwikorezi ndetse nokwihutisha serivisi kugira ngo uwatumije ubicuruzwa abibone byoroshe.

Aho wasanga apulikasiyo ya Addressya: http://play.google.com/store/apps/details?id=com.addressya.app

Ibitekerezo

  • 3
    Byabagambi Theoneste 2020-04-23 09:27:58
    Addressya yaje gucyemura ibibazo muri ikigihe tugezemo kuko ugera aho ushaka ntaguhamagara uwo ugiye kureba kuko App iba yaguhaye detail zos ( Cross road, road number, Location ndetse ikanakwereka ifoto yaho ugiye utaretse na distance ushobora kugenda uvuye muri main center cg main road Idaho hafi cg ikindi gikorwa icyaricyo chose kuko ikoresha google map kugirango irangire abantu).

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa