skol
fortebet

Diyabete indwara y’isukari nyinshi mu maraso, Menya byinshi kuri yo n’uburyo wayirinda

Yanditswe: Sunday 25, Jul 2021

featured-image

Sponsored Ad

Diyabete cyangwa indwara y’igisukari (diabetes mellitus) ni indwara yibasira uburyo umubiri ukoresha isukari (isukari yo mu maraso izwi nka glucose), uyirwaye agira isukari nyinshi mu maraso, bitewe n’uko umubiri ukora umusemburo wa insulin nabi cyangwa se uturemangingo tw’umubiri tutumva neza insulin.
Glucose ni ingenzi mu mubiri cyane kuko niyo soko y’imbaraga umubiri ukoresha, niyo ituma uturemangingo dushobora gukora neza, kandi ifasha ubwonko mu mikorere n’imitekerereze.
Umurwayi wayo (...)

Sponsored Ad

Diyabete cyangwa indwara y’igisukari (diabetes mellitus) ni indwara yibasira uburyo umubiri ukoresha isukari (isukari yo mu maraso izwi nka glucose), uyirwaye agira isukari nyinshi mu maraso, bitewe n’uko umubiri ukora umusemburo wa insulin nabi cyangwa se uturemangingo tw’umubiri tutumva neza insulin.

Glucose ni ingenzi mu mubiri cyane kuko niyo soko y’imbaraga umubiri ukoresha, niyo ituma uturemangingo dushobora gukora neza, kandi ifasha ubwonko mu mikorere n’imitekerereze.

Umurwayi wayo arangwa no kugira isukari nyinshi cyane kurenza ikenewe mu maraso. Ibi bitera ibibazo bitandukanye mu mikorere y’umubiri n’ubuzima muri rusange. N’ubwo impamvu zituma isukari yiyongera zitandukanye, gusa byose bitera ikibazo gikomeye.

Habaho ubwoko 3 butandukanye, n’ubwo ubuzwi cyane ari 2;

Ubwoko bwa 1: Diyabete iterwa n’uko umubiri udakora insulin .

Aha umubiri ntuba ubashije gukora insulin. Ubu bwoko buza umuntu akiri muto kandi igaragara ku bantu bacye. Abarwayi ba diyabete ya 1 bagomba kwitera inshinge za insulin ubuzima bwabo bwose, aba bagomba kandi guhora bapima ibipimo by’isukari mu maraso ndetse bakagira n’ibyo barya byihariye.

Ubwoko bwa 2: Diyabete iterwa n’uko umubiri udakora insulin ihagije

Iki gihe, umubiri ntuba ukora insulin ihagije cyangwa se uturemangingo tw’umubiri twinangira ku mikorere ya insulin (insulin resistance). Ubu bwoko akenshi ntibugaragaza ibimenyetso, bigenda biba bibi uko igihe gishira, umurwayi akaba yakenera nawe ibinini biringaniza insulin.

Umubyibuho ukabije, kudakora imyitozo ngorora mubiri no kurya nabi ni bimwe mu bishobora gutera ubu bwoko bwa 2. Uko umuntu agenda akura kandi niko ibyago byo kuyirwara bigenda byiyongera.

Ubwoko bwa 3: Diyabete iterwa no gusama (gestational diabetes).

Ubu bwoko bwa diyabete bwibasira abagore batwite. Abagore bamwe na bamwe bagira isukari nyinshi mu maraso, umubiri wabo ntubashe gukora insulin ihagije mu gutwara iyo sukari no kuyibika mu turemangingo ahubwo igakomeza kwiyongera mu maraso.

Ivurwa mu gihe umugore atwite, iyo itavuwe neza bitera ibibazo bikomeye ku nda. Imyitozo ngorora mubiri ikwiye ndetse no kurya neza byafasha umugore kuyirwanya.

Ibimenyetso bya diyabete

Ibimenyetso byayo bigenda bitandukana bitewe n’uburyo igipimo cy’isukari mu mubiri cyazamutse ndetse n’ubwoko bw’iyo ufite.

Ubwoko bwa 1 (umubiri udakora insulin) akenshi nibwo ibimenyetso biza vuba kandi bikaza bikomeye, naho ku barwaye iya 2 (umubiri ukora insulin idahagije) hari igihe ibimenyetso bitaza ukaba wamara n’igihe kinini utarabimenya.

Diyabete yo mu bwoko bwa 2 (umubiri ukora insulin nke) niyo iboneka cyane ku bantu benshi (90% y’abarwayi baba bafite ubwoko bwa 2), ishobora kuza igihe cyose n’ubwo abakuru aribo igaragaraho cyane. Naho ubwoko bwa 1 bukunda kugaragara cyane ku bana bato n’ingimbi.

Bimwe mu bimenyetso n’ibiyiranga harimo kugira inyota ihoraho idashira, kujya kunyara buri kanya, gusonza bidasanzwe, kwiyongera ibiro cyangwa gutakaza ibiro mu buryo budasanzwe, guhora wumva unaniwe, kureba ibicyezicyezi, kugira ibisebe bidakira cyangwa bitinda gukira, kunyara inkari zihumura (ibi biterwa n’uko hagaragara mu nkari ibyitwa ketones, biba byatewe nuko nta insulin ihagije iri mu mubiri), guhorana infections zitandukanye, nk’izo mu ishinya, ku ruhu ndetse no mu gitsina, kumva umubiri udakomeye n’ibindi.

Diyabete ipimwa ite?

Bavuga ko umuntu arwaye iyo ibipimo by’isukari yo mu maraso (nka nyuma y’amasaha 2 umaze kurya) bingana cyangwa biruta 11.1mmol/L (≥200mg/dl) cyangwa se waba utariye bikaba bingana cyangwa biruta 7mmol/L (≥126mg/dl)

Iyo nta bindi bimenyetso bigaragara ariko, ibipimo by’isukari mu maraso yawe bikaba biri hejuru, uku gupima gusubirwamo ku minsi itandukanye kugira ngo byemezwe ko urwaye koko.

Diyabete ntipimirwa gusa mu maraso no mu nkari igaragaramo. Mu nkari z’umurwayi hagaragaramo ibipimo biri hejuru by’isukari (ku muntu muzima nta sukari ishobora kugaragara mu nkari kuko yose iguma mu mubiri ntisohoke).

Ibi bipimo bitangwa na laboratwali, uretse ko ubu hari n’utundi dukoresho (utumashini dupima diyabete) tworoshye gukoresha nawe wakwigurira muri farumasi.

Izi diyabete zose, iyo zikurikiranywe neza nta bibazo bikomeye zitera. Iyo mu bwoko bwa 1 nta muti igira, uyirwara ubuzima bwawe bwose. Iyo mu bwoko bwa 2 nayo uyirwara ubuzima bwose n’ubwo yo ushobora kubaho nta miti ukenera igihe cyose witaye ku buzima bwawe; ukora sport, ukarya bikwiye ndetse ukagira ibiro biri ku murongo.

Iyo idakurikiranywe ngo ivurwe neza itera ibindi bibazo bikomeye mu mubiri, bimwe mubyo twavuga:

Umuvuduko ukabije w’amaraso, ibibazo by’uruhu, indwara zitandukanye z’amaso; nka glaucoma, ishaza mu maso, indwara y’amaso ituruka kuri diyabete, ibibazo mu mutwe )iyo idacunzwe neza bishobora gutera kwigunga bikabije, kudatuza muri wowe n’ibindi bibazo by’imitekerereze), ibibazo by’umutima(hari indwara zitandukanye z’umutima zishobora guterwa n’iyi ndwara).

Ni gute wakwirinda diyabete, wakora iki waramaze kuyirwara?

Hari imiti isanzwe kwa muganga batanga, ariko hari n’indi miti myiza cyane ku mubiri ikomoka ku bimera ikumira kandi ikavura iyi ndwara.

Hari imiti ikomoka mu bimera ifite ubushobozi bwo gukumira isukali nyinshi mu maraso kandi iyo ihabwa ubuziranenge n’ibigo nka FDA (Food and Drugs Administration) ,GMP (Good Manufacturing Practice)

Iyo miti ni inyunganira mirire isanzwe iri mu buvuzi gakondo bw’Abashinwa, tukaba twavugamo nka Relish capsule, lowgar capsule Magillim capsule, cordactive capsule n’indi.

Kurya neza no kugira ibiro bikwiye. Niba ubyibushye bikabije ni ngombwa gushaka uko wagabanya ibiro. Indyo nziza kandi iboneye ni igizwe n’imbuto n’imboga nyinshi, ukagabanya amavuta menshi n’ibinure bituzuye.

Ugomba kumenya kandi ko gukora sport kenshi ushoboye bishobora kukurinda ikibanziriza diyabete ndetse na diyabete yo mu bwoko bwa 2 kuko ibafasha kuringaniza igipimo cy’isukari. Iminota 30 ku munsi y’imyitozo ngorora mubiri iba ihagije

Ivuriro Kundubuzima Health Care ribafitiye kandi inyunganira mirire ziringaniza insulin (umusemburo wa insulin) igahora kubipimo bikwiye muri zo nyunganira mirire harimo imiti gakondo yateye imbere mu Bushinwa twababwiye hejuru nka lowgar capsule ,Relish capsule, magilim capsule, cordactive capsul, sprulina tablet n’indi myinshi.

Uramutse ukeneye iyi miti wagana ikigo KUNDUBUZIMA HEALTH CARE

Dukorera mu Mujyi wa KIGALI , Muhima mu nyubako ya Chic muri etaji ibanza (muri 0 winjiriye mu marembo ya Chic na Gare ya Down Town kuri RESTAURENT UMUTI na MTN CENTER na BANK OF AFRICA HASI KURI PARKING winjira muri CHIC IMBERE Umuryango D055A

Mwaduhamagara kuri 0785686682 (WHATSAPP) cyangwa 0788865515
Mwanasura urubuga rwacu rwa arirwo www.kundubuzima.rw

Ibitekerezo

  • Hari ibyiringiro be ku barwayi ba Diabete bo bashobora gukira nibyo ubushakashatsi bwarabonetse mukwita kubarwayi ba Diabete na Nature’s way ikorera muri Amerika yabateguriye Food supplement zagufasha kwirinda Diabete no kuyivura ifite ikwirakwizwa hirya no hino kwisi binyuze muri ALLIANCE IN MOTION GLOBAL nahano mu Rwanda irahakorera mu M.peace plaza Makuza

    mwaramutse neza sha DIABETES IRAKANYAGWA MAMA WANJYE yari Arwaye DIABETES, UMUTIMA, HYPERTENSION BA ASTHMA rimwe na rimwe akajya yikubita hasi agata ubwenge nyuma nza guhura numuntu bari bandangiye turavuga nza kujyana yo Mama hari imiti bamuhaye sinzi uko yari imeze gusa numvaga bavuga ngo ni Food SUPPLEMENTS Nama arazikoresha amezi hafi 3,4gutyo sha twasubiye kwa muganga barumurwa kuko aba DOCTORS Benshi ntago bemera ko DIABETES ikira burundu nuko tumujya kubindi bitaro bo batubwirako atigeze Ayirwara mbese sinzi uko nabivuga gusa kandebe number yumwe mubamukurikiranaga wenda wazayikenera +250784721024/0784721024

    mwaramutse neza sha DIABETES IRAKANYAGWA MAMA WANJYE yari Arwaye DIABETES, UMUTIMA, HYPERTENSION BA ASTHMA rimwe na rimwe akajya yikubita hasi agata ubwenge nyuma nza guhura numuntu bari bandangiye turavuga nza kujyana yo Mama hari imiti bamuhaye sinzi uko yari imeze gusa numvaga bavuga ngo ni Food SUPPLEMENTS Nama arazikoresha amezi hafi 3,4gutyo sha twasubiye kwa muganga barumurwa kuko aba DOCTORS Benshi ntago bemera ko DIABETES ikira burundu nuko tumujya kubindi bitaro bo batubwirako atigeze Ayirwara mbese sinzi uko nabivuga gusa kandebe number yumwe mubamukurikiranaga wenda wazayikenera +250784721024/0784721024

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa