skol
fortebet

Manchester United ifite umusozi muremure cyane wo kuzamuka muri Europa League yerekanwa na STARTIMES

Yanditswe: Tuesday 16, Mar 2021

Sponsored Ad

Ikipe ya AC Milan iri kwitegura guhangana n’ikigugu gikomeye muri Premier League,Manchester United mu mukino wo kwishyura wa 1/16 cya Europa League cyane ko mu mukino ubanza wabereye kuri Old Trafford,iyi kipe yo mu Butaliyani yagoye United banganya igitego 1-1.

Sponsored Ad

United iyobowe na Bruno Fernandes izerekeza ku kibuga San Siro kuwa Kane yikandagira kuko yananiwe gukora ibyo yasabwaga mu mukino wa mbere yahuye na AC Milan igendera kuri Zlatan Ibrahimovic wavunitse.

Amasegonda ya nyuma niyo yagoye United mu mukino ubanza warangiye yishyuwe igitego yari yatsinze, biba igitego 1-1 kuri Old Trafford.

Umunya-Côte d’Ivoire ukiri muto, Amad Diallo, niwe wafunguye amazamu ku gitego cye cya mbere yatsinze muri iyi kipe ku munota wa 50, ariko cyishyurwa na Simon Kjaer ku munota wa nyuma w’inyongera ashengura imitima y’abafana ba United bafite ubwoba ko badashobora gukomeza.

Manchester United yakomeje kuguma ku mwanya wa kabiri muri Premier League, nyuma yo gutsinda West Ham igitego 1-0 ku Cyumweru, cyitsinzwe n’umukinnyi Dawson.Bruno Fernandes yongeye kwigaragaza ku ruhande rw’iyi kipe itozwa na Ole Gunnar Solskjær.

Nyuma yo kunganya umukino ubanza na Milan AC, Solskjær yavuze ko atanyuzwe n’umusaruro bawubonyemo.Ati “Mbabajwe no kwinjizwa igitego mu minota ya nyuma. Gitumye bikomera kurushaho, birumvikana, ariko byose tuzabirebera mu mukino wa kabiri.”

Andi makipe 2 ahagarariye u Bwongereza muri iri rushanwa, Arsenal na Tottenham, yahuye hagati yayo ku Cyumweru gishize, Abarashi batsinda Spurs ibitego 2-1.

Umutoza Mikel Arteta yari yicaje rutahizamu Pierre-Emerick Aubameyang ku mukino wa Spurs, ariko yahaye icyizere Umunya-Norvège Martin Odegaard watsinze igitego cye cya kabiri cyikurikiranya muri Arsenal.

Uyu mukinnyi wo hagati watiwe muri Real Madrid mu kwa mbere, ntaratsindwa mu mikino y’i Burayi yagaragayemo muri uyu mwaka w’imikino, aho yakinnye ibiri ya Champions League ari kumwe na Real, yombi ikarangira ari 2-0 mu gihe yakinnye itatu ya Europa League, Arsenal itsinda ibiri, inganya umwe.

Yatsinze igitego muri 3-1 Arsenal yatsinze mu mukino ubanza yakinnyemo na Olympiacos mu Bugereki mu cyumweru gishize.

Umusaruro w’uyu mukino ubanza, uraha icyizere Arteta cyo kugera muri ¼ ndetse bimuha umwanya wo kongera kuruhutsa abakinnyi basanzwe babanzamo nka Aubameyang na Alexandre Lacazette watsinze igitego cyamuhesheje amanota atatu ku mukino wa Tottenham kuri penaliti.

Ku ruhande rwa Spurs, yo ntiyabonye umusaruro mwiza cyane nk’uwo Arsenal yaboneye hanze, ariko yakiriye Dinamo Zagreb inayitsinda ibitego 2-0 mu mukino ubanza ariko bazarwana no kutinjizwa ibitego birenze 2 muri Croatia.

Rutahizamu wa mbere w’Umwongereza, Harry Kane, yatsinze ibitego byombi ikipe ya José Mourinho yabonye mu mukino ubanza, ageza igiteranyo cy’ibitego umunani muri uyu mwaka w’imikino muri Europa League.

Abakunzi b’umupira w’amaguru muri Afurika ntibakwiye kubura amahirwe yo kureba imikino yo kwishyura izaba ku wa Kane dore ko ikigo kiyoboye ibindi mu gusakaza amashusho ya Televiziyo, StarTimes, kizayerekana iri kuba mu mashusho meza ya HD ndetse gifite uburenganzira busesuye bwo kwerekana iri rushanwa kuri uyu mugabane.

Ku rundi ruhande, mu minsi itageze ku 100 uhereye ubu, StarTimes izerekana Igikombe cy’u Burayi ‘Euro 2020’ kiri kuba.

By Peter Auf der Heyde

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa