skol
fortebet

Reba Emirates FA Cup kuri Startimes-Manchester United igiye guhangana na Liverpool Ku cyumweru

Yanditswe: Wednesday 20, Jan 2021

Sponsored Ad

Mu mukino twavuga ko ari uwa nyuma waje kare,Liverpool igiye kongera guhura na Manchester United baherukaga kunganya 0-0 ku cyumweru gishize muri Premier League.

Sponsored Ad

Kuri iki cyumweru nanone,amakipe ya Mohamed Salah na Marcus Rashford agiye kongera guhanganira I Manchester mu mukino wa FA Cup mu kiciro cya 4.

Abantu bake cyane nibo bahakana ko uyu mukino uzwi nka “North West Derby” utari mu ziba zitezwe na benshi mu bakunzi ba ruhago y’Ubwongereza buri mwaka.Kuba waje muri FA n’uburyohe budasanzwe.

Nta rindi rushanwa ry’imbere mu gihugu rifite amateka akomeye n’igikundiro nka FA Cup kuko ni naryo rushanwa ry’igihugu ryo gukuranamo rishaje kurusha ayandi ku isi ndetse rizwi cyane ku isi ribera mu gihugu kimwe.

Aya makipe yombi afite ibigwi bidasanzwe mu myaka ishize ariko igitangaje Liverpool iheruka kugera ku mukino wa nyuma wa FA Cup muri 2012 ubwo yatsindwaga na Chelsea ibitego 2-1.

Chelsea kandi iheruka no gutsindira Manchester United ku mukino wa nyuma muri 2018.

United iheruka kugura umwe mu bakinnyi bakiri bato b’abahanga mu mupira w’amaguru witwa Amad Diallo ndetse umutoza Ole Gunnar Solskjaer aherutse guhishura ko ashobora kuzatangirira kuri uyu mukino.

Uyu mwana w’imyaka 18 ukomoka muri Cote d’Ivoire yasinyiye United mu mwaka ushize ariko akomeza gutizwa ikipe ye ya Atalanta gusa mu cyumweru gishize yageze mu Bwongereza anabona n’ibyangombwa byo kuhakorera.

Solskjaer aherutse kubwira itangazamakuru muri Norway ati “N’umukinnyi mwiza cyane uzahabwa umwanya.Aracyari muto ariko afite ubuhanga budasanzwe ariko akeneye igihe cyo kumenyera imikinire yo mu Bwongereza irangwa n’imbaraga nyinshi.Ibye birivugira ku myaka ye 18.

Afite buri kimwe cyose cyamufasha kuba umukinnyi mwiza.Tuzamuha umwanya.Reka ahabwe igihe.Yaba ku mukino wa Liverpool muri FA Cup, muri iki cyumweru,mu byumweru 2,3.Tuzareba.”

Aya makipe yombi amaze guhura inshuro 17 muri iri rushanwa (2 za mbere,United yitwaga Newton Heath). United niyo yahacanye umucyo kuko yatsinzemo 9 mu gihe Liverpool yatsinze 4.

Imikino 2 ya nyuma bahuriyeho (1977 na 1996) yose yatsinzwe na United.

Myugariro wa Liverpool,Neco Williams, wakinnye mu mukino wo mu cyiciro cya 3 batsinze 4-1 Aston Villa, yavuze ko babizi neza ko bamaze igihe batitwara neza muri FA Cup bityo bagiye kubikosora.

Ati “Ntekereza ko uko dukomeza kuzamuka mu byiciro bya FA Cup ariko nzajya mbona umwanya uhagije wo gukina.FA Cup ntabwo ari irushanwa twitwayemo neza ariko uyu mwaka turashaka guhatana tukagera ku mukino wa nyuma ndetse tugatwara igikombe.

Uyu mukino wo ku cyumweru,n’umwe muri 3 zahuriyemo amakipe yo muri Premier League kuko Arsenal izasura Southampton,Fulham yakire Burnley.

Ku rundi ruhande,Ikipe yo ku rwego rwo hasi isigaye muri FA Cup ni Chorley,ikina mu cyiciro cya 6 izakomeza kwandika amateka yakira Wolves.

Abakunzi ba ruhago muri Afurika barahishiwe kuko imikino yose y’icyiciro cya 4 cya FA Cup izatambuka Live ku mashene ya StarTimes.Bazishimira kumenya uzakomeza mu cyiciro gikurikiraho hagati y’ikipe ya Sadio Mane n’iya Bruno Fernandes.

Kizigenza muri Afurika mu kugurisha ifatabuguzi ndetse no gucuruza TV zigezweho za HD,Startimes,ifite uburenganzira bwo kwerekana imikino ikomeye itandukanye ku isi.

By Peter Auf der Heyde

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa