skol
fortebet

SKOL iri kwizihiza isabukuru y’imyaka 10 imaze idabagiza Abanyarwanda

Yanditswe: Tuesday 29, Dec 2020

Sponsored Ad

Uruganda rwenga inzoga rwa SKOL Brewery Ltd (SBL) ruri kwizihiza imyaka 10 rumaze rukora ibinyobwa birimo ibisembuye n’ibidasambuye mu Rwanda nyuma yo kwinjira mu gihugu binyuze mu kugura 51% by’imigabane y’urundi rwa Brasserie de Mille Collines (BMC) rwari rufite ubushobozi bwo kwenga hegitolitiro z’inzoga ibihumbi 80 mu mwaka wa 2010.

Sponsored Ad

Kuva ubwo,SKOL yateye imbere cyane ku kigero cya 35% buri mwaka ndetse muri 2019 yabashije kurenza hegitolitiro 500,000 mu mwaka umwe.Mu myaka 5 iri imbere,SBL ifite intego yo kwenga hegitolitiro miliyoni ku mwaka.

Uyu munsi, SBL yahyize hanze amoko 7 y’ibinyobwa yenga,ihereye kuri SKOL Malt yagurishijwe bwa mbere ku isoko ryo mu Rwanda.Nyuma yazanye ibindi binyobwa birimo SKOL Gatanu, Virunga Mist, Virunga Gold, SKOL Panache, SKOL Lager na SKOL Select.

Kuwa Gatanu ushize nabwo, uru ruganda rwavuze ko rwatangiye gutunganya amazi yitwa ’Virunga Mineral Water’ na ‘Virunga Sparkling Water ’afite umwihariko w’uko ariyo mazi ya mbere mu Rwanda azajya ashyirwa mu macupa yongera gukoreshwa aho kubikwa mu macupa ya pulasitike nk’uko bisanzwe bimenyerewe.

Iyi kompanyi yakoraga ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye gusa kugeza ubwo muri 2019 Leta y’u Rwanda yatoraga itegeko N0 17/2019 ryo kuwa 10/08/2019 ribuza ikoreshwa ry’amacupa akoreshwa rimwe mu gihugu.

SKOL nk’ikigo cyiyemeje kurengera ibidukikije no gushyigikira gahunda ya Leta yo guca iri koreshwa ry’amacupa akoreshwa rimwe akajugunywa,yafashe umwanzuro wo gushora imari mu gukora amazi meza none ubu ari ku isoko.

SKOL Brewery Ltd ifite umwihariko wo kuba idatanga ibicuruzwa byiza ku bakiliya bayo gusa,kuko inabafasha kwishima binyuze mu gutera inkunga no gushaka amasoko mu bikorwa ngarukamwaka bitandukanye nka SKOL World Cup Village, SKOL New Year’s Village, SKOL Lager Comedy Nights, Gikundiro Promotion,n’ibindi byinshi

SKOL Brewery Ltd inagaragara cyane mu bikorwa byo gutera inkunga imishinga itandukanye iteza imbere abanyarwanda muri rusange nko kuzamura impano z’abakinnyi bakina umukino wo gusiganwa ku magare ,binyuze mu makipe arimo ‘SACA’ na ‘Fly Clycling Club’.

Hari kandi na gahunda ya ‘SKOL FXB Village’ igenewe gufasha abaturage kuva mu bukene bukabije binyuze mu gutera inkunga y’ubuvuzi imiryango ituriye ahubatse uru ruganda,n’ahandi.

Uru ruganda rutera inkunga umukino wo gusiganwa ku magare mu Rwanda guhera muri 2012,binyuze muri ‘Tour du Rwanda’,‘Rwanda Cycling Cup’ no mu mupira w’amaguru rukorana na Rayon Sports FC Kuva muri 2014.Rwasinyanye amasezerano y’ubufatanye n’ikipe ya Arsenal FC muri 2018.

Intego ya SKOL Brewery Ltd si ugushaka inyungu no guha ibyishimo n’ibicuruzwa byiza abakiliya gusa, ahubwo inagaragara mu bikorwa bigamije guteza imbere imibereho y’abakozi b’uru ruganda n’abanyarwanda muri rusange no kwita ku bidukikije mu nzego zose cyane ko intero yarwo ari “Ibyishimo-Abantu-ubudakemwa”.

Ibi kandi bishimangirwa n’ibihembo uruganda rwagiye rutwara nk’aho muri 2018 SKOL yahawe igihembo cy’umusoreshwa mwiza,umushoramari mwiza ndetse muri 2019 yahawe igihembo cya kizigenza mu gutanga imisoro neza no gushora imari mu kwita ku mazi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa