skol
fortebet

Startimes igiye gutangira kwerekana shampiyona ya Espagne “LA LIGA SANTANDER”

Yanditswe: Thursday 06, Aug 2020

featured-image

Sponsored Ad

Ibyamamare nka Lionel Messi,Sergio Ramos,Eden Hazard,n’abandi bakina mu makipe atandukanye muri Shampiyona ya L A LIGA muri Espagne bagiye gutangira kugaragara kuri StarTimes yarahiriye kudabagiza abakunzi b’imikino.

Sponsored Ad

Sosiyete ya StarTimes icuruza amashusho yamaze kugura uburenganzira bwo kwerekana shampiyona ya LA LIGA ariyo mpamvu abafatabuguzi bayo bazaryoherwa n’umwaka w’imikino wa 2020/2021 w’iyi shampiyona ikundwa na benshi ku isi.

Startimes yamaze kuba umuyoboro wa TV zigezweho [Digital TV] iratangaza ko yamaze guhabwa uburenganzira bwo kwerekana iyi shampiyona ya LA LIGA mu bihugu byo munsi y’ubutayu bwa Sahara kugeza mu mwaka wa 2024.

Iyi sosiyete ikomeje kudabagiza abafatabuguzi bayo,yavuze ko imikino ya LA LIGA izajya ica kuri TV zayo mu rurimi rw’igifaransa igere ku bafatabuguzi bay obo mu bihugu 74.

Umuyobozi wa Siporo muri Startimes witwa Kristen Miao, yagize ati “Twishimiye cyane kuba twabonye uburenganzira bwo kwerekana LA LIGA Santander rimwe mu marushanwa akomeye kandi akunzwe cyane ku isi.

Kubona uburenganzira bwo kwerekana LA LIGA Santander biragaragaza ubushake bwacu bwo guhaza ifatabuguzi ryacu [bouquets] no guha abafatabuguzi bacu ibyiza kurusha ibindi muri siporo.

Ushinzwe itangazamakuru ry’amajwi n’amashusho muri L A LIGA Santander, Melcior Soler,yagize ati “ Ubu bwumvikane bwateye ibyishimo abavuga ururimi rw’igifaransa bo mu bihugu byo munsi y’ubutayu bwa Sahara no kurushaho gukunda shampiyona yacu.

StarTimes irakunzwe cyane mu karere ndetse n’indashyikirwa muri siporo muri rusange by’umwihariko umupira w’amaguru bityo bizadufasha kunguka abafana benshi bashoboka.”

StarTimes izatangira kwerekana La Liga Santander guhera mu mwaka w’imikino utaha wa 2020/21.Imikino izajya yerekanwa iri kuba ndetse no mu mashusho y’urwererane [HD] ku mashene y’imikino ya Startimes mu rurimi rw’Igifaransa ndetse no kuri Application ya StarTimes ON.

StarTimes ni sosiyete ya mbere muri Afurika mu bijyanye n’isakazamashusho rya Televiziyo kuko ifite abafatabuguzi basaga miliyoni 13, n’abandi basaga miliyoni 20 bayikurikirana kuri Internet. Ikorera mu bihugu 37 muri Afurika, ikagira channels za televiziyo zirenga 600 ziganjemo iz’imbere mu bihugu bya Afurika ku kigero cya 75%, zerekana amakuru, filime, siporo, imyidagaduro, umuziki, porogaramu z’abana n’ibindi.Hari kandi shene mpuzamahanga zifite 25 % zirimo n’izo mu Bushinwa zifite 1,5%.

Intego nyamukuru ya Startimes “n’ugufasha buri rugo rwose rwo muri Afurika kureba,gutunga no kuryoherwa n’ubwiza bwa Televiziyo zigezweho.

La Liga n’umuryango mpuzamahanga ufite inshingano yo gutanga ibyishimo muri siporo n’imyidagaduro.N’umuryango wigenga ugizwe n’amakipe 20 muri La LIGA Santander na 22 muri LA LIGA SmartBank.Ufite inshingano yo gutegura neza aya marushanwa.

Mu mwaka w’imikino wa 2018/2019,LA LIGA yaciye agahigo ko kugira abafana bangana na miliyari 2 na miliyoni 700 ku isi yose.

LA LIGA ifite icyicaro I Madrid ,ikorera mu bihugu 41 binyuze mu bigo 11 n’abayihagarariye hirya no hino 44 mu bihugu 84.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa