skol
fortebet

Startimes igiye kwerekana Televiziyo ya Manchester United muri Afurika

Yanditswe: Friday 26, Feb 2021

Sponsored Ad

Amamiliyoni y’abafana ba Manchester United bagiye gutangira kuryoherwa na TV
yayo kuko yagiranye amasezerano na StarTimes yo kwerekena televiziyo y’iyi kipe izwi nka MUTV ku ifatabuguzi ryayo.

Sponsored Ad

StarTimes igiye kujya igeza MUTV mu bihugu birenga 30 byo munsi y’ubutayu bwa Sahara nyuma y’aho impande zombi zishyize umukono ku masezerano yo gukorana.

Abantu bo mu bihugu bya Nigeria, South Africa, Kenya na Ghana bafite ifatabuguzi rya Startimes bazajya bareba iyi TV ya Manchester United amasaha 24/24.

MUTV niyo TV irebwa na benshi kurusha andi ma TV y’amakipe,aho inyuzaho ibikorwa binyuranye bya Manchester United nkuru n’iy’abakiri bato, harimo ibiganiro by’abatoza n’itangazamakuru, abakinnyi, amakuru y’ikipe n’ibyegeranyo ku batsindiye ibihembo bitandukanye.

Startimes ifite abayikurikira barenga miliyoni 13 kuri DVB digital TV n’abandi 20 bayikurikira kuri OTT streaming service igera kuri benshi muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara.

Umuyobozi ushinzwe itangazamakuru muri Manchester United, Phil Lynch yavuze ko bishimiye gukorana na StarTimes nka kimwe mu bigo byabafasha kugera kuri benshi.

Ati “Tunejejwe no kugira abakunzi miliyoni amagana muri Afurika kandi aya masezerano azatuma bamenya amakuru ya hafi y’ikipe yaba kuri Old Trafford no ku kibuga cy’imyitozo cya AON Training Complex binyuze mu biganiro bitandukanye bizajya binyura ku muyoboro wa MUTV.

MUTV ni umuyoboro wacu w’ingenzi uduhuza n’abakunzi bacu hirya no hino ku Isi, turabyishimiye gukorana na StarTimes kuko bizatuma igera kure.”

Umuyobozi wungirije ushinzwe Siporo muri StarTimes, Kritsen Miao yavuze ko gukorana na Manchester United nk’ikipe ikomeye ari ingirakamaro.

Ati “Manchester United iri mu makipe akomeye ku Isi. Twishimiye gusangiza abakunzi b’umupira w’amaguru muri Afurika MUTV kandi biri mu rwego rwo kongerera abafatabuguzi bacu ubumenyi ku ikipe.

MUTV ni imwe mu nzira dukoresha idufasha guhura n’abafana hirya no hino ku isi,binyuze mu byo ducishaho ndetse twishimiye ko tugiye kugera ku bandi benshi binyuze ku mufatanyabikorwa wacu Startimes muri Afurika."

Kristen Miao, umuyobozi wa Siporo [Sports Deputy Director]wa StarTimes,we yagize ati "Manchester United ni imwe mu makipe akomeye cyane ku isi.Twishimiye kugeza MUTV ku bafana ba ruhago muri Afurika kugira ngo tuzamure ibyiza tubaha."

Manchester United ni imwe mu makipe akunzwe cyane ndetse yatwaye ibikombe byinshi mu myaka 142 imaze ishinzwe. Yabashije gutwara ibikombe bisaga 66 byose hamwe ari nabyo byatumye yigwizaho abafana dore ko ifite abafana basaga miliyari 1.1 hirya no hino ku Isi.United ni izina rikomeye kuko ikora ibintu byinshi biyinjiriza amafaranga menshi nk’ubucuruzi,abafatanyabikorwa,itangazamakuru no gucuruza imikino.

StarTimes muri Afurika ifite abafatabuguzi basaga miliyoni 13 bakoresha antene z’igisahani, miliyoni 20 bakoresha antene z’udushami, bakagira imiyoboro isaga 600. Iyi miyoboro igizwe 75% bya televiziyo zo mu bihugu bya Afurika na 25% mpuzamahanga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa