skol
fortebet

Startimes izereka abafatabuguzi bayo umukino wa nyuma wa FA CUP

Yanditswe: Wednesday 12, May 2021

Sponsored Ad

Umukino wa nyuma wa FA Cup uzahuza Chelsea na Leicester City uzanyura kuri Startimes uri kuba ako kanya kuwa Gatandatu ku kibuga Wembley cyo mu mujyi wa London mu Bwongereza.

Sponsored Ad

Ibifashijwemo n’Abadage nka Kai Havertz na Timo Werner ndetse n’umutoza Thomas Tuchel, Chelsea irahabwa amahirwe menshi yo kwegukana iki gikombe gishaje kurusha ibindi mu Bwongereza gusa na Leicester si ikipe yo gusuzugura kuko ishobora gutungura Chelsea.

Mu mezi 4 gusa ibintu bishobora guhinduka ku kigero cyo hejuru ndetse umutoza Tuchel yaba umuhamya wo kubivuga cyane ko mu ukuboza nyuma y’amezi 4 gusa agejeje Paris St Germain ku mukino wa nyuma wa Champions League,yahise yirukanwa.

Nyuma y’ibyumweru 4 gusa,uyu Mudage yahise ahabwa akazi ko gutoza Chelsea asimbuye Frank Lampard ndetse nyuma y’amezi 4 gusa ashobora guhesha Chelsea igikombe.

Chelsea izakina uyu mukino wa Leicester ihabwa amahirwe kuko mu nshuro 2 bahuye uyu mwaka,yayitsinze.

Umutoza Tuchel yakoze agahigo ko kuba umutoza wa mbere ugeze ku mukino wa nyuma wa Champions League kabiri kikurikiranya ari mu makipe 2 atandukanye nyuma yo gutsinda Real Madrid ibitego 3-1 mu mikino yombi ndetse no mu mpera z’icyumweru gishize yatsinze Manchester City ibitego 2-1 yamubanje igitego.

Nubwo yatsinze Manchester City,Chelsea izakina umukino wa nyuma wa Champions League idahabwa amahirwe nkuko na Leicester bizaba bimeze kuwa Gatandatu.

Imwe mu mpamvu zitumye Chelsea ijya ku rwego rwo hejuru mu gihe nyacyo nuko Abadage 2 Kai Havertz na Timo Werner bahagaze neza cyane (ifite n’undi mudage witwa Antonio Rüdiger) by’umwihariko bibukirwa ukuntu bafatanyije gutsinda Real Madrid igitego cya mbere mu mukino wo kwishyura ndetse uyu Werner niwe wahaye umupira mwiza cyane Alonso batsinda City.

Akazi gakomeye Tuchel afite nako gutoranya abagomba gukina uyu mukino n’abajya hanze kuko afite ikipe yuzuyemo impano.

Umukinnyi Hakim Ziyech nubwo adakoreshwa cyane,yagiye agaragaza ko yoroherwa na FA Cup kuko niwe wasezereye City muri ½ ndetse anatsinda igitego muri 2-0 Chelsea yatsinze Sheffield United muri ¼ .Kuba Ziyech yahabwa umwanya ubanzamo nibyo kurebwaho.

Undi mwanzuro wo gufata n’uw’umunyezamu ugomba gukina hagati ya Kepa Arrizabalaga na Edouard Mendy cyane ko nubwo uyu munya Espagne yakinnye imikino 5 gusa muri Shampiyona,yakinnye imikino yose muri FA cup.

Kepa yaguzwe miliyoni 80 z’amayero umwaka wa 2018 ariko yitwara nabi ariyo mpamvu Mendy ashobora kubanza mu kibuga kubera ko akorana neza na ba myugariro.

Ku mubano we na Kepa,umunya Senegal Mendy yagize ati “Umubano wanjye na Kepa ni mwiza nkuko bimeze kuri Willy Caballero [umunyezamu wa 3].Turakorana,dukina mu ikipe imwe,tunambara umwambaro umwe bityo dukwiriye gukorera hamwe.Turazamurana mu myitozo,nibyo mbanye neza na Kepa na Willy.

Umunyafurika uzaba ari muri uyu mukino ni Kelechi Iheanacho umaze kubaka ubusatirizi bukomeye we na Jamie Vardy.Uyu munya Nigeria udasiba gutsinda,yatsinze igitego muri 4-2 batsinzwe na Newcastle byatumye yuzuza icya 11 uyu mwaka.Ibyo bitego birimo 10 yatsinze mu mikino 9 iheruka.

Umutoza Brendan Rodgers ahangayikishijwe nuko ashobora kubura myugariro we w’inararibonye Jonny Evans wavuye mu kibuga avunitse ku mukino wa Newcastle ndetse arashidikanywaho I Wembley.

Ubuyobozi bwemeje ko abafana 22,000 bemerewe kureba uyu mukino i Wembley.Ibi bivuze ko abandi bafana amamiliyoni bafite amahirwe yo kuba bazakurikira uyu mukino uri kuba ku mashusho ya HD ya Startimes.

Umuyoboro wa TV zigezweho wa Startimes umaze umwaka wose w’imikino werekana imikino ya FA cup ndetse izerekana umukino wa nyuma w’iri rushanwa rishaje kurusha ayandi yose ku isi akinwa bakuranwamo.

StarTimes yerekana andi marushanwa aryoshye mu mupira w’amaguru nka Bundesliga, La Liga, UEFA Europa League na UEFA Euro 2020 igiye kuza mu kwezi gutaha.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa