skol
fortebet

Startimes izereka abakiriya bayo imikino ya nyuma yo mu matsinda ya Europa League yihariye ku makipe yo mu Bwongereza

Yanditswe: Monday 07, Dec 2020

Sponsored Ad

Nyuma y’akazi gakomeye kakozwe mu mikino yabanje ya UEFA Europa League,amakipe 3 yo mu Bwongereza yamaze kubona itike yo kwerekeza mu mikino ya 1/32 ari nayo mpamvu azajya mu mikino y’umunsi wa nyuma nta mihangayiko.

Sponsored Ad

Amakipe ya Leicester City, Arsenal na Tottenham Hotspur yamaze gukatisha itike yo mu mikino yo gukuranamo ariko Arsenal yo n’akarusho kuko yamaze no gufata umwanya wa mbere wo mu itsinda B.Leicester na Spurs nazo ziri hafi kugera ikirenge mu cyayo.

Arsenal yaraye itsinzwe na Tottenham ibitego 2-0 muri Premier League niyo yonyine ifite agahigo ko gutsinda imikino 5 yose imaze gukinwa ndetse aka gahigo ishobora kugakomeza itsinda Dundalk I Dublin.

Dundalk yatsinzwe imikino 5 yose ishize ariyo mpamvu ishobora kwitendeka kuri Arsenal nayo ishaka kwambuka kigabo kuri uyu wa Kane.

Ku mutoza wa Arsenal,Mikel Arteta,Europa League ishobora kumubera ubwugamo kuko muri Premier League amerewe nabi cyane.

Mu mukino wa Europa League aheruka gutsinda ibitego 4-1 Rapid Wien,Arteta yakinishije Alexandre Lacazette behind na Edward Nketiah,batanga umusaruro ndetse uyu Mufaransa yashimwe nyuma.

Arteta nyuma y’umukino yashimye Lacazette ati “Yakinnye umukino mwiza kuri uriya mwanya.uramworoheye.Nimwiza mu kuyobora umukino.Yakoze cyane ndetse atsinda n’igitego cyiza.

Mu itsinda G, Leicester City izakira AEK Athens ishaka kurangiza iyoboye cyane ko ubu inganya amanota 10 na Braga gusa zitandukanyijwe n’imikino yazihuje.Gutsinda iyi kipe,bizaha Leicester umwanya wa mbere hatitawe uko Braga izaba yitwaye kwa Zorya Luhansk.

Umutoza Jose Mourinho wa Spurs watwaye iki gikombe 2 ari kumwe na Porto na Manchester United,azakira Antwerp kuwa Kane aho azaba ashaka kuyitsinda akayobora itsinda J.

Umutoza Jose Mourinho uyoboye Premier League,azahura n’amahitamo akomeye hagati yo kwiruka kuri shampiyona cyangwa guhangana na Europa League gusa yagaragaje ko iri rushanwa ashaka kuritwara.

Abanyafurika bakunda ruhago bazagira amahirwe yo kureba iyi mikino ya Europa League kuri Startimes iri kuba imbonankubone.

Iki kigo kiyoboye ibindi muri Afurika mu ikoranabuhanga ryo gusakaza amashusho televiziyo y’urwererane, cyaguze uburenganzira bwihariye bwo kwerekana iyi mikino live kuri uyu mugabane wose.

Mu rwego rwo kudabagiza abakiriya bayo,Startimes yazanye uburyo bwitwa “1 to 3”bufasha umuntu uguze ifatabuguzi amatike 3 ya VIP yo kuba umunyamuryango mu gukoresha StarTimes ON.Bivuze ko abagize umuryango bose bafite amahirwe yo kureba gahunda bakunda ku bikoresho bitandukanye.Iyi application ifasha uyikoresha kureba shene za TV zirenga 150 na program z’amasaha arenga 20,000.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa