skol
fortebet

Startimes izerekana imikino ya Europa League igeze mu mahina

Yanditswe: Wednesday 05, May 2021

Sponsored Ad

Amakipe yo mu Bwongereza no muri Espagne yakomeje kuyobora Europa League muri iyi myaka ishize kuko ikipe iheruka gutwara iki gikombe idaturuka muri ibyo bihugu ari FC Porto, yatsindiye Braga ku mukino wa nyuma wa 2011 wahuje aya makipe yombi yo muri Portugal.

Sponsored Ad

Kuva,amakipe ya La Liga amaze gutwara icyo gikombe inshuro 6 zirimo 4 za Sevilla mu gihe amakipe yo mu Bwongereza amaze kugitwara 3.

Mu mikino yo kwishyura ya ½ cy’irangiza,biragaragara ko amakipe yo mu Bwongereza no muri Espagne azakomeza urwo rugendo rwo kwigarurira Europa League.

Manchester United itarakinnye umukino wayo wa shampiyona na Liverpool kubera ko abafana bayo bigaragambije bakinjira mu kibuga yavuye inyuma ubwo yari yatsinzwe ibitego 2-1 mu mukino ubanza wa ½ wabereye kuri Old Trafford, inyagira AS Roma ibitego 6-2.

Hatabayeho ibitangaza by’umupira,ikipe ya Ole Gunnar Solskjær izakina umukino wa nyuma uteganyijwe kuwa 26 Gicurasi 2021 ku kibuga cya Miejski stadium mu mujyi wa Gdańsk muri Poland.

Iyi ntsinzi ikomeye United yabonye,ishobora gutuma umutoza Ole aruhutsa na and Bruno Fernandes basanzwe bayobora ubusatirizi.United ifite abakinnyi bakomeye imbere bayifasha kubon igitego kimwe cyangwa 2.

Ku wundi mukino wa kabiri uzahuza Arsenal na Villarreal yo muri Espagne,wo uzaba ufunguye kuko iyi kipe yo muri La Liga yatsinze Arsenal ibitego 2-1 mu mukino ubanza.

Arsenal igiye gukinira uyu mukino kuri Emirates nyuma yo gutsinda ibitego 2-0 Newcastle mu mukino wa shampiyona wabaye ku cyumweru ndetse na rutahizamu wayo ukomoka muri Gabon Pierre-Emerick Aubameyang atsinda igitego cye cya mbere kuva muri Werurwe.

Umwana muto Martinelli,utarahawe amahirwe cyane na Mikel Arteta yarigaragaje cyane muri uwo mukino w’imbonekarimwe yari yabanje mu kibuga kuko uretse guha umupira Aubameyang wavuyemo igitego,yakinnye umukino mwiza bishobora kumuhesha kubanza mu kibuga ku mukino wo kuri uyu wa kane.

Muri Espagne,Arsenal yatsinzwe ibitego 2-0 mu gice cya mbere irushwa,ariko irwana no kugaruka mu mukino.Myugariro Pablo Mari yavuze ko bazirinda ko ibyo bintu byongera kubaho mu mukino wo kwishyura.

Ati “Kuri njye,ntekereza ko atari byiza ko tujya muri ibyo bihe bibi ngo tubone kugira icyo dukora.Ndatekereza ko dukwiriye kubyigiraho hanyuma tugashyiramo imbaraga kuva ku munota wa mbere bityo tukagera ku mukino wa nyuma.

Abakunzi ba ruhago ku isi yose bazashimishwa no kujya imbere ya TV zabo bakareba iyi mikino ikomeye ya Europa League yo kuwa Kane babifashijwemo na Startimes.

Abakunzi ba ruhago muri Afurika,bafite amahirwe yo kureba iyi mikino iri kuba kuri Startimes kuko nk’umuyoboro wa TV zigezweho werekana imikino Europa League muri uyu mwaka w’imikino.

Kuva tariki ya 11 Kamena uyu mwaka,Startimes izerekana imikino yose uko yakabaye ya UEFA Euro 2020 iri kuba muri HD.

By Peter Auf der Heyde

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa