skol
fortebet

STARTIMES izerekana imikino yose ya EURO 2020 iri kuba mu mashusho ya HD

Yanditswe: Wednesday 05, May 2021

Sponsored Ad

Ikigo cya mbere muri AFURIKA mu gusakaza amashusho ya televiziyo,StarTimes, kizerekana imikino yose uko ari 51 y’Igikombe cy’u Burayi (UEFA Euro 2020) ku mashene atanu yacyo ya siporo mu mashusho meza ya HD iri kuba ako kanya.

Sponsored Ad

StarTimes yabonye uburenganzira bwo kuzerekana UEFA EURO 2020 mu 2019 mu bihugu byo munsi y’ubutayu bwa Sahara binyuze ku miyoboro yayo yose y’itangazamakuru.

Uretse iri rushanwa kandi, StarTimes ifite uburenganzira bwo kwerekana andi marushanwa arimo UEFA Europa League, La Liga, Bundesliga, Emirates FA Cup, Coppa Italia na Copa Del Rey.

Nk’uko byagenze mu Gikombe cy’Isi cya 2018, imikino yose ya EURO 2020 izerekanwa mu ndimi zitandukanye kandi mu mashusho ya HD hifashishijwe ikoranabuhanga rigezweho.Signal izatangwa n’icyogajuru ‘satellite’ cya Startimes gikora ku mugabane wose.

Ushinzwe iyamamazabikorwa muri StarTimes, Vlady Terimbere, yagize ati " Ibi bizafasha “kugaragaza amashusho n’amajwi meza ahari ho hose muri Afurika, haba mu mujyi no mu bice by’icyaro, no mu gihe ikirere cyaba kitameze neza.

Imikino izaba kandi iri gutambuka iri kuba, inerekanwa kuri application ya StarTimes ON, ku buryo bizafasha abafana benshi kuyireba. Turi gukora ibishoboka byose ku buryo buri muryango aho utuye hose uzaryoherwa n’ibi birori by’umupira w’amaguru. Abafana bamaze igihe gisaga umwaka bategereje Euro 2020 kandi bakwiye kureba amashusho meza.”

Gahunda za StarTimes mu gihe cy’Igikombe cy’u Burayi, zizaba zirimo ubusesenguzi bwa mbere y’umukino, hagati mu mukino na nyuma yawo.

Iri rushanwa ritegerejwe n’abatari bake, ryasubitswe muri Werurwe 2020 bitewe n’icyorezo cya COVID-19. Kuri ubu, rizaba kuva tariki ya 11 Kamena kugeza ku ya 11 Nyakanga 2021.

Bizaba ari inshuro ya 16 Igikombe cy’u Burayi gihuriza hamwe ibihugu 24 bikomeye kuri uwo mugabane, bihanganiye kuvamo kimwe cyegukana iri rushanwa.

Startimes

StarTimes ni cyo kigo kiyoboye ibindi mu gusakaza amashusho ya televiziyo muri Afurika, aho gifite abatabuguzi basaga miliyoni 40 mu bihugu bisaga 30.

StarTimes ifite amashene asaga 700 arimo 75% yo muri Afurika na 25% mpuzamahanga arimo 1,5% yo mu Bushinwa. Icyerekezo cy’iki kigo ni "Ukureba uko buri muryango wo muri Afurika ushobora kubona, kugura, kureba no gusangira ubwiza bwa televiziyo igezweho".

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa