skol
fortebet

Startimes yagabanyije bikomeye igiciro cya dekoderi yayo kugira ngo buri wese arebe Euro 2020

Yanditswe: Wednesday 09, Jun 2021

Sponsored Ad

Sosiyete icuruza ibijyanye no gusakaza amashusho ndetse na TV zigezweho ya StarTimes, yahanantuye ibiciro bya Dekoderi yayo mu buryo budasanzwe aho kuri ubu dekoderi y’igisahani ya DTH HD igura 3 000 Frw gusa.

Sponsored Ad

Mu myaka ishize, abakunzi ba ruhago bagorwaga no kureba imikino kubera ko ibiciro byayo byakoshaga ariko ubu kubera Startimes,buri wese afite amahirwe yo kureba amarushanwa akomeye ku mafaranga make cyane.

Intego ya Startimes nuko buri mukunzi w’imikino muri Afurika areba imikino ya Euro 2020 ku mafaranga make cyane.

Kubera iyo mpamvu, Uburyo bwa DTT abakunzi ba ruhago baguze ifatabuguzi rya Startimes bazabasha kugura Basic bouquet ku mafaranga 6000 FRW ku kwezi hanyuma bahabwe Classic igura 8000 Rwf ku kwezi.

Kuri Dekoderi ya DTH,ibiciro byahanantuwe bishyirw ku bihumbi bitatu gusa (3000frws) ku nshuro ya mbere mu mateka.Ibi n’ukugira ngo buri muryango ubone unabashe gusangira n’abandi ibyiza by’ikoranabuhanga rigezweho.Abakiriya ba Startimes baguze Super Bouquet ya 12000 FRW,bahawe amahirwe yo kureba amashene yayo yose bagabanyirijwe 20%.

Ku bafatabuguzi ba StarTimes bafite dekoderi za DTH HD,bemerewe kugura abonema y’umunsi,icyumweru n’ukwezi.Bakwishyura 850FRW/ku munsi, 2850Rwf/Ku cyumweru na 8500Rwf/ku kwezi.

Reba Euro 2020 kuri App ya StarTimes ON

StarTimes ON ni app yo muri Telefoni izafasha abantu kureba imikino yose ya Euro 2020 iri kuba live.Ibi bivuze ko abafana bafite amahirwe yo kureba iyi mikino yaba mu buryo bwa Standard Definition (SD), High Definition (HD) na Ultra High Definition (UHD).

Buri mukiriya wa StarTimes TV azungukirwa no kubona amatike 3 y’umunyamuryango wa StarTimes ON VIP kubera itegeko rya “1To3”.Ibi bisobanuye ko abonema imwe ya Startimes yafasha umuntu kurebera umupira ku ma TV 4 atandukanye.

Abakoresha StarTimes ON nabo bazishimira ihenduka rya Abonema yaba iy’ukwezi,icyumweru n’iy’umunsi guhera kuri 700 FRW.

“Kubera uburyo bwinshi bwo kureba iyi mikino Startimes yazanye,nta rwitwazo urwo arirwo rwose umuntu yabona rwo gucikwa n’imikino ya Euro 2020!.Bamaze umwaka urenga bategereje Euro 2020 bityo bakwiriye kuyireba mu buryo bwiza.”

Kuri DTH Amashene yo mu Rwanda yiyongereye

Uretse guhanantura ibiciro, StarTimes ikomeje gufasha abaturarwanda kureba ibibera mu gihugu cyabo kuko abakoresha ifatabuguzi rya DTH ndetse n’ikoranabuhanga rya Satellite bazajya bareba amashene icyenda avuye kuri ane.

Ubu bazabasha kureba Television y’u Rwanda (TVR), TV1, TV10, BTN, Isibo TV, Authentic TV, Flash TV, Isango TV ndetse ka KC2.Iyitwa Prime TV n’izindi zizaza vuba.

Kuri DTT,Startimes yongereyeho shene yitwa BTV izajya yerekana filimi zisobanuwe mu Kinyarwanda.Startimes yasabye buri wese gukorana nayo mu bijyanye no gusobanura filimi mu Kinyarwanda.





Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa