skol
fortebet

Startimes yashyize igorora abakunzi bayo bakunda filimi z’uruhererekane muri iki gihe cya Noheli

Yanditswe: Wednesday 25, Nov 2020

Sponsored Ad

Ifatabuguzi riyoboye muri Afurika StarTimes ryashyize mu bicu abafatabuguzi baryo bakunda filimi z’uruhererekane ibazanira filimi nziza cyane ya Los Bastardos.

Sponsored Ad

Ushinzwe itumanaho n’ubucuruzi,Vlady Terimber yagize ati “Uyu mwaka wari wihariye natwe tugomba guhindura imyitwarire ariko muri iki gihe cya Noheli ibyiza biracyakomeza.Twese turifuza gusangira ibihe byiza n’imiryango yacu n’inshuti mu biruhuko.

StarTimes yazaniye impano nziza igizwe n’amafilimi y’uruhererekane agezweho kugira ngo imiryango yose yizihize Noheli ifite akanyamuneza.”

ST Novela E Plus igiye kongera kuzana filimi y’uruhererekane Los Bastardos ibumbiye hamwe inkuru y’abavandimwe 5 barwanira buri umwe ku wundi kwigarurira umutima wa se.Ipfundo ry’amakimbirane yabo ryaturutse ku kugambanirana n’amabanga y’abantu bakikije se.

Kuri iyo shene ya the telenovela,Filimi ya The Heiress igaragaza urukundo rudasanzwe n’urwango hagati y’abakundana,abavandimwe n’ababakomokaho.Ivuga ku nkuru ya Romina,umunyambanga wahindutse umugore w’umukire Robert ariko bashakana yarafashwe ku ngufu anatwite.Yagombaga kwihanganira ishyari ry’umukobwa w’uyu mugabo we witwa Daniela.

Abakobwa babyawe na Romina na Daniela aribo Cassandra na Margaret bahora mu makimbirane adashira bapfa ugomba kuragwa imitungo ya Robert.

ST Novela E iri kwerekana filimi 2 zitandukanye zirimo filimi y’Abahinde isekeje yitwa Gathbandhan irimo inkuru y’abantu batandukanye barimo umugizi wa nabi ariko ufite uburanga n’umupolisi w’inyangamugayo.Aba bombi bababahanganye cyane.Iyi filimi iri mu cyongereza irimo indirimbo n’imibyinire byiza binyuze amaso y’ababireba kuri Startimes.

Muri uyu mwaka kandi Filimi yitwa The General’s Daughter yaciye ibintu kuri StarTimes kubera ubuhanga butandukanye buyirimo bw’igisirikare,kuneka,kurwana,kwihorera,umuryango n’urukundo.

Guhera kuwa 17 Ukuboza 2020,ST Sino Drama izatangira kwerekana filimi yo mu Bushinwa yitwa 100% senorita y’abakobwa 2 b’impanga batandukana bakivuka.Umwe yajyanwe n’umugabo w’umukire mu gihe undi we yagiye kubana na nyina w’umukene.Nyuma y’imyaka 20 aba bombi baje kuba abakobwa beza cyane.Nubwo batari baziranye,amaraso yabo yagiye akururana.

Kuri Startimes hari amashene nka ST Kung FU,TLNovelas nayo afite amafilimi y’uruhererekane meza cyane abereye umuryango muri iki gihe k’iminsi mikuru nka The Untamed follows na Unforgivable izatangira kwerekanwa kuwa 21 Ukuboza.

StarTimes ni sosiyete ya mbere muri Afurika mu bijyanye n’isakazamashusho rya Televiziyo kuko ifite abafatabuguzi basaga miliyoni 13, n’abandi basaga miliyoni 20 bayikurikirana kuri Internet. Ikorera mu bihugu 37 muri Afurika, ikagira channels za televiziyo zirenga 600 ziganjemo iz’imbere mu bihugu bya Afurika ku kigero cya 75%, zerekana amakuru, filime, siporo, imyidagaduro, umuziki, porogaramu z’abana n’ibindi.Hari kandi shene mpuzamahanga zifite 25 % zirimo n’izo mu Bushinwa zifite 1,5%.

Intego nyamukuru ya Startimes “n’ugufasha buri rugo rwose rwo muri Afurika kureba,gutunga no kuryoherwa n’ubwiza bwa Televiziyo zigezweho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa