skol
fortebet

Startimes yatekereje ku bakunzi ba Filimi irabadabagiza muri uku Kuboza

Yanditswe: Friday 04, Dec 2020

Sponsored Ad

Sosiyete ya StarTimes, itanga ifatabuguzi ryagutse rya TV,yazaniye filimi mpuzamahanga zitandukanye abakiriya bayo bazikunda ku buryo ababyeyi n’abana bazabasha kugira ibihe byiza muri uku kwezi k’Ukuboza kose kurimo n’iminsi mikuru.

Sponsored Ad

Umukozi ushinzwe Itumanaho n’Iyamamazabikorwa muri StarTimes, Terimbere Vlady, yavuze ko mu Ukuboza abafatabuguzi ba StarTimes bakunda filimi bahishiwe.

Ati “Uyu mwaka ntekereza ko abantu barebye cyane televiziyo ndetse na filime nyinshi. Ariko, mu Ukuboza tugiye gutuma bibagirwa ibyo byose barebye mbere.

Binyuze muri filime z’umuryango, iz’imirwano, urwenya n’izindi z’ubwoko bwose. Nta munsi n’umwe umufatabuguzi wa StarTimes azigera agira irungu cyangwa ngo ntaryoherwe na filime nziza tubagezaho. Ni igihe cyo gutekereza neza ndetse ukagirana ibihe byihariye n’umuryango wawe.”

Abakunda filimi z’inkuru za siyansi zitabayeho, Ku wa 4 Ukuboza 2020 kuri ST Movies Plus, hazacaho filime yitwa The Chronicles of Riddick ndetse no ku wa 11 Ukuboza haceho iyitwa The Chronicles of Riddick: Dark Fury.

Ku wa 18 hazacaho filimi yuzuyemo kurwana yitwa Van Helsing mu gihe ku wa 25 Ukuboza hazacaho iyitwa Van Helsing: The London Assignment.

Shene ya TNT Africa ibahishiye filime zitandukanye z’uruhererekane muri uku kwezi kose.

By’umwihariko kuri iyi shene guhera ku wa 24 Ugushyingo kugeza ku wa hazaho gufasha abantu kwizihiza icyumweru cya Noheli aho hazagenda hatambutswa filime zitandukanye zinyura abato n’abakuru.

Bazatangira berekana filime z’abana nka Wall-E na Shrek ku wa 24 mu gihe kuri Noheli hazerekanwa igaragaramo Terrence Howard yamamaye cyane yitwa The Best Man, The Croods, Spy Kids, Race to Witch Mountain itambutwe ku wa 29 Ukuboza mu gihe Willow izanyuraho ku wa 30.

Ku wa 31 Ukuboza TNT Africa yateguriye abantu filime zikurikirana esheshatu buri munsi guhera nyuma ya saa sita kugeza nijoro. Ku wa 16 Ukuboza TNT Africa izerekana filime zirimo Bring it on, The A Team and Backdraft mu rwego rwo kwerekana ko umutwe nta nama nzima wakwigira uretse iyo gusara.

TNT kandi yadabagije abakunzi ba Ridley Scott aho izatambutsa filime ze zitandukanye zakunzwe. Uyu ni uyobora filime w’i Hollywood ufite izina rikomeye muri sinema.

Shene ya AMC Movies nayo irateganya gufata neza abayikurikira muri ibi bihe. Izerekana filime yitwa he Beast Within igaragaramo umusore ufite ubumuga bwo kutabona ufite inzozi zihambaye z’ahazaza heza. Kuri Noheli hazacaho iyitwa Made in Heaven.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa