skol
fortebet

STARTIMES yazanye uburyo bwinshi bwo kureba imikino ya EURO 2020

Yanditswe: Wednesday 02, Jun 2021

Sponsored Ad

Iminsi irabarirwa ku ntoki ngo UEFA Euro 2020 itangire dore ko hasigaye 9 gusa.Guhera kuwa 11 Kamena kugeza kuwa 11 Nyakanga 2021,amakipe y’ibihugu 24 azakina imikino 51 muri Euro aho ku munsi hazajya haba imikino 3.

Sponsored Ad

UEFA Euro 2020 izerekanwa mu buryo bwuzuye na StarTimes imikino iri kuba ndetse izagaragara mu mashuho meza cyane ya HD yaba kuri TV cyangwa mu bundi buryo.
Iyi mikino izerekanwa kuri Startimes izogezwa mu ndimi 3 zirimo Igifaransa,icyongereza n’Ikinya Portugal.

Kugira ngo imenye neza ko buri munyafurika ukunda ruhago yarebye Euro, StarTimes yashyizeho uburyo bwinshi kandi bwagutse bwo kureba iyi mikino burimo:
Kurebera imikino kuri TV.

Umufatabuguzi mushyaazishimira kureba Euro 2020.Dekoderi ya Startimes n’ibikoresho byayo byose n’ibihumbi 15 000 FRW,akanongezwa abonema ya Classic cyangwa Smart bouquet kugira ngo arebe iyi mikino yose.

Abasanzwe ari abafatabuguzi ba StarTimes bazabasha kureba iyi mikino yose kuri abonema ya Basic igura ibihumbi 6000 ku kwezi kuri DTT.

Kuri DTH [ DTH platform] Startimes izoroshya ibintu aho umuntu azabasha kugura abonema y’umunsi,ukwezi cyangwa icyumweru. 2850Rwf/ku cyumweru,850Rwf/ku munsi na 8500Rwf/ku kwezi.

Ushinzwe itangazamakuru n’ubucuruzi muri StarTimes,Bwana Vlady Terimbere yagize ati “Twishimiye kwerekana imikino ya UEFA Euro 2020.Twiteguye kubona imikinire myiza y’abakinnyi ba mbere n’amakipe akomeye yitabiriye.

Mu myaka ishize,abakunzi ba ruhago muri Afurika basabwaga kwishyura amafaranga menshi kugira ngo barebe imikino y’Iburayi.Ntabwo ari byiza.Muri Afurika,umupira ugomba kugera kuri bose.Ibi nibyo StarTimes iharanira kugeraho,ko umunyafurika wese yabasha kwishimira imikino ya Euro 2020.”

Ubu wanareba Euro 2020 kuri StarTimes ON,app yerekana ibiri kuba.
StarTimes ON streaming app nayo izerekana iyi mikino.Abafana bazaba bari mu mwanya mwiza wo kureba iyi mikino mu mashusho ya Standard Definition (SD), High Definition (HD) na Ultra High Definition (UHD).

Buri mukiriya wa StarTimes TV azungukirwa no kubona amatike 3 y’umunyamuryango wa StarTimes ON VIP kubera itegeko rya “1To3”.Ibi bidobanuye ko abonema imwe ya Startimes yafasha umuntu kurebera umupira ku ma TV 4 atandukanye.

Abakoresha StarTimes ON nabo bazishimira ihenduka rya Abonema yaba iy’ukwezi,icyumweru n’iy’umunsi guhera kuri 700 FRW.

“Kubera uburyo bwinshi bwo kureba iyi mikino Startimes yazanye,nta rwitwazo urwo arirwo rwose umuntu yabona ku gucikwa n’imikino ya Euro 2020.Bamaze umwaka urenga bategereje Euro 2020 bityo bakwiriye kuyireba mu buryo bwiza.”

Iki gikombe kizatangira kuwa Gatanu tariki ya 11 Kamena 2021 Ubutaliyani bwesurana na Turkia mu mujyi wa Roma.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa