skol
fortebet

Uruganda rwa Skol rwashyize hanze inzoga nshya ifite uburyohe budasanzwe mu icupa rishya rifunze mu buryo bwihariye[AMAFOTO]

Yanditswe: Wednesday 19, Dec 2018

Sponsored Ad

skol

Skol Brewery Ltd, uruganda rwenga rukanatunganya ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye, yamaze gushyira hanze inzoga nshya yitwa Skol Select, ubuyobozi bw’uru ruganda bunatangaza ko hari amasezerano y’imikoranire n’ikipe ya Arsenal azatangazwa neza mu buryo bweruye mu ntangiriro za 2019.

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Kabiri tariki 18 Ukuboza 2018, nibwo Skol yamuritse inzoga yayo nshya yitwa Skol Select. Ni inzoga iri mu icupa rya Sentiritiro 33, ikaba ifite alukolu iri ku kigero (Volume) cya 5.5%. Ubuyobozi bwa Skol buvuga ko ubwiza bw’icupa iyi nzoga irimo, bujyanye neza n’uburyohe ifite.

Ivan Wulffaert, Umuyobozi mukuru wa Skol Brewery Ltd, yabwiye abanyamakuru ko iyi nzoga izaba igura amafaranga y’u Rwanda 700, ikaba ikozwe muri Malt nk’uko bisanzwe ku nzoga yabo isanzwe ku isoko ariko aha ho hakaba hongewemo ibikomoka ku gihingwa kizwi nka Hops aricyo gituma iba umwihariko n’izindi nzoga za Skol.

Uruganda rwa Skol rufitanye ubufatanye n’amasezerano n’ikipe ya Arsenal yo mu Bwongereza

Skol isanzwe izwiho gushyigikira imikino cyane haba mu gutera inkunga ikipe ya Rayon Sports ndetse n’umukino w’amagare muri Tour du Rwanda, yanatangarije muri uyu muhango ko hari amasezerano y’ubufatanye yasinyanye n’ikipe ya Arsenal, gusa ubuyobozi bwa Skol bwavuze ko ibijyanye n’amasezerano basinyanye na Arsenal byo bizamenyekana neza mu kiganiro bazagirana n’abanyamakuru tariki 9 Mutarama 2019.

Bikaba biteganyijwe ko iyi nzoga nshya ifite izina rya Skol Select igera ku isoko mu Rwanda hose uyu munsi tariki ya 19 Ukuboza 2018.





Ibikoze iyi nzoga ya Skol Select ni Malt,Igihingwa cya Hops n’amazi

Ibitekerezo

  • mwagiye musura amaduka aranguza ibinyobwa byanyu ko usanga bashyiraho ibiciro bishakiye urugero skol gatanu ntoya tuyirangura 9500frws

    Nubwo amadini yigisha ko "kunywa inzoga ari icyaha",siko Bible ivuga.Imana yemera ko ubishatse yanywa Vino cyangwa Inzoga nkeya.Byisomere muli Tito 2:3;Timotewo wa mbere 3:8 na 1 Timote 5:23.Ndetse Imana iha inzoga na Vino abantu ikunda.Nabyo bisome muli Gutegeka kwa kabiri/Deuteronomy 14:26 na Yesaya 25:6.Icyo Imana itubuza,ni ukurenza urugero,byaba inzoga cyangwa ibindi biryo.Nabyo byisomere muli Luka 21:34.Muli Abefeso 5:18,Imana itubuza gusinda.Muli 1 Yohana 4:1.Imana idusaba “gushishoza” aho gupfa kwemera ibyo abanyamadini batubwira byose.Akenshi bagoreka Bible (to distort the Bible) kubera inyungu zabo.Ikibabaje nuko benshi cyane banywera inzoga iwabo,bihishe.This is Hypocrisy kandi imana yanga abantu bayiryarya kubera kwishakira imibereho.Nicyo yahoye Abafarisayo.

    Amafaranga agenda mu kwamamaza INZOGA ni menshi cyane.Abanywa inzoga nabo,ni Billions/Milliards nyinshi.Ariko se ko abanyamadini bavuga ko kuzinywa ari icyaha,nibyo koko?Reka turebe icyo Bible ibivugaho:Nubwo amadini menshi yigisha ko "kunywa inzoga ari icyaha",siko Bible ivuga.Imana yemera ko ubishatse yanywa Vino cyangwa Inzoga nkeya.Byisomere muli Tito 2:3;Timotewo wa mbere 3:8 na 1 Timote 5:23.Ndetse Imana iha inzoga na Vino abantu ikunda.Nabyo bisome muli Gutegeka kwa kabiri/Deuteronomy 14:26 na Yesaya 25:6.Icyo Imana itubuza,ni ukurenza urugero,byaba inzoga cyangwa ibindi biryo.Nabyo byisomere muli Luka 21:34.Muli Abefeso 5:18,Imana itubuza gusinda.Muli 1 Yohana 4:1.Imana idusaba “gushishoza” aho gupfa kwemera ibyo abanyamadini batubwira byose.Ikibabaje nuko benshi cyane banywera inzoga iwabo,bihishe.This is Hypocrisy kandi imana yanga abantu bayiryarya kubera kwishakira imibereho.Nicyo yahoye Abafarisayo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa