skol
fortebet

Itorero Anglican Gikomero ku bufatanye na Compassion International boroje Imiryango 16 Itishoboye

Yanditswe: Saturday 10, Jun 2023

featured-image

Sponsored Ad

Kuri uyu wa 9 Kamena 2023, mu murenge wa Gikomero,Itorero Anglican ry’u Rwanda Paroice Gikomero boroje inka abana 16 bakomoka mu miryango itishoboye basanzwe bafasha kwikura mu bukene.
Ni ku bufatanye na Compassion International Rwanda basanzwe bafatanya kwita ku miryango 251 binyuze mu mushinga RW0801 EAR MUNINI umaze imyaka isatira itatu uharanira kugobotora umwana mungoyi z’ubukene mu izina rya Yesu.
yatanze Inka ku miryango 16 itishoboye. Izi nka zikaba zatanzwe mu rwego rwo (...)

Sponsored Ad

Kuri uyu wa 9 Kamena 2023, mu murenge wa Gikomero,Itorero Anglican ry’u Rwanda Paroice Gikomero boroje inka abana 16 bakomoka mu miryango itishoboye basanzwe bafasha kwikura mu bukene.

Ni ku bufatanye na Compassion International Rwanda basanzwe bafatanya kwita ku miryango 251 binyuze mu mushinga RW0801 EAR MUNINI umaze imyaka isatira itatu uharanira kugobotora umwana mungoyi z’ubukene mu izina rya Yesu.

yatanze Inka ku miryango 16 itishoboye. Izi nka zikaba zatanzwe mu rwego rwo gushyigikira gahunda ya Girinka munyarwanda yatangijwe na Nyakubahwa Perezida wa Republika y’u Rwanda.

Ntagwabira Innocent wari uhagarariye Compassion International Rwanda muri iki gikorwa ati: "Intego yacu nka Compassion Interanational ni ukugobotora umwana ingoyi y’ubukene mu izina rya Yesu. Twizeyeko izi nka muzazifata neza mugaca ukubiri n’icyitwa ubukene. Ubukene bugira ikibutera kandi cyanavaho. Twese dusinye ko icyitwa ubukene kirangiye.

Yongeyeho ko mu iteganyamigambi ry’imishinga ya compassion barimo gufatanya n’inzego bwite za Leta ndetse n’izindi z’abikorera zifite aho zihurira n’iterambere mu gufasha neza umuturage kuva mu bukene byihuse.

Pst Janvier Muramutsa uyobora Paroisse Gikomero yavuze ko basanzwe bafasha imiryango 251, gusa bahereye kuri 16 ibabaye kurusha iyindi . Gusa aba borojwe mbere nabo bafite inshingano zo kuzoroza bagenzi babo kandi ngo ibikorwa byo gufasha bizakomeza kugera kuri bose.

Rev Habinshuti Bosco,wari uhagarariye Umuyobozi (Bishop) wa Anglican ku rwego rwa Diocese ya Kigali, yasabye abahawe inka kuzazifata neza zikabageza ku musaruro ukwiriye, kuva mu bujiji no kwita ku mibereho y’abana bifashishije umusaruro bazakura kuri izi nka borojwe.

Mu ijwi rye, Rev Habinshuti Bosco yagize Ati:"Diyoseze ya kigali yafashe umwanzuro wo gutekereza ku baturage babarirwa I Kigali ariko mu bice bisa n’icyaro kugirango turusheho kubafasha guhangana n’imirire mibi, kwigisha abana no kubafasha kwiteza imbere byihuse bijyana no kugaburira abana babo indyo yuzuye.”

Yakomeje ashimira ubufatanye bwiza hagati y’amatorero n’Ubuyobozi bwa Leta.

Izi nka zatanzwe zikaba zifite ubwishingizi bw’umwaka,zapimwe na RAB zikaba ari inzungu nibura guhera kuri 50% y’amaraso y’imvange, zose zihaka amariza nibura 08634|center>guhera kumezi ane.

ziherekejwe n’ibikoresho byo kuzitaho birimo umunyu wazigenewe n’imiti kandi zikaba zifite ubuzima bwiza kubera ko zafashwe ibizamini byose n’abaganga b’amatungo (veterineri). Abazihawe bakaba basabwe kudapfusha ubusa aya mahirwe.

Umunyamabanga nshingwa bikorwa w’umurenge wa Gikomero,Epiphanie Kavutse yashimiye ubufatanye bwa Compassion Rwanda mu guhindura imibereho y’abaturage yizeza ubufatanye mu guharanira iterambere ry’umuturage bakurikirana uko izi nka zatanzwe zifashwe.

Usibye kandi izi nka zatanzwe, Compassion ikaba ifasha umuryango ufite umwana w’umugenerwabikorwa mu buryo bushoboka bwose kugira ngo ugere ku iterambere nyaryo. Muri byo twavuga nko gufasha abana kubona amafaranga yo gufatira amafunguro ku ishuri, kubonera umwana imyambaro y’ishuri, kubatangira umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza (mituweli), igihe bagiye kwivuza amafaranga yabo akishyurwa na Compassion, bagahabwa imyambaro itandukanye, ibiryamirwa n’ibyo kwiyorosa, ibikoresho by’isuku n’ibindi.






Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa