skol
fortebet

SKOL yahaye impano ihambaye FERWACY izayifasha gutegura ahazaza

Yanditswe: Friday 22, Dec 2023

featured-image

Sponsored Ad

Uruganda rwenga inzoga zisembuye n’izidasembuye rwa SKOL rwahaye Ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda [FERWACY] impano ihambaye irimo amagare 17 n’ibindi bikoresho bizafasha abakinnyi kwitegura amarushanwa atandukanye no kwitwara neza.

Sponsored Ad

Kuri uyu wa 22 Ukuboza nibwo SKOL yahaye iri shyirahamwe ibi bikoresho bihenze birimo amagare 17 ya Ridley,ibikoresho bisimbura iby’aya magare byangiritse,amacupa y’amazi 500,imyenda y’abakinnyi yo kwambara 594,inkweto imiguru 66,uturindatoki[gloves]39,ingofero 104,ibikombe byo guhemba abitwaye neza 116 n’amadarubindi yambarwa n’abakinnyi.

Umuyobozi wa SKOL,Eric Gilson yavuze ko mu rwego rwo gushyigikira komite nshya ya FERWACY,bayihaye iyi mpano kugira ngo bateze imbere siporo ndetse no gufasha umuryango nyarwanda muri rusange.

Yashimangiye ko gutanga ibi bikoresho biri mu rwego rwo gufasha kuzamura impano z’abanyarwanda bakina umukino wo gusiganwa ku magare kugira ngo bazabe bahagaze neza muri 2025 ubwo u Rwanda ruzaba rwakiriye shampiyona y’isi y’umukino wo gusiganwa ku magare.

Yagize ati "Twishimiye cyane guhura na Komite nshya ya FERWACY,twagiranye ibiganiro batubwira ko bazakoresha neza biriya bikoresho mu guteza imbere abakiri bato bakina umukino wo gusiganwa ku magare, by’umwihariko bakazitwara neza muri shampiyona y’isi ya 2025."

Abajijwe niba SKOL izongera kugaruka mu mukino wo gusiganwa ku magare nkuko yabigenje mu myaka yashize,Gilson yagize ati"Tuzareba.Twabwo nabikwizeza uyu munsi.Ibyo ni ikintu tugomba kuganiraho."

Yavuze ko icyifuzo cya SKOL ari ukubona abanyarwanda batsinda muri shampiyona y’isi ya 2025.

Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umukino wo gusiganwa ku magare,Samson Ndayishimiye,yavuze ko iyi mpano bahawe na SKOL ije kubafasha kuzamura urwego rw’abakinnyi ndetse ko bizunganira ibyo bari bafite nibyo bazazana.

Yagize ati "Ibi bikoresho bifite agaciro kanini,ntabwo twabishira mu mibare.Kubibona nk’impano n’umugisha kuri twebwe.

Ku iterambere rero,ni ikindi kintu tuzakira shampiyona y’isi yo gusiganwa ku magare muri 2025 ku nshuro ya mbere izaba ibereye muri Afurika,ni amahirwe akomeye ku bakinnyi bacu b’ejo hazaza kuba babasha kubona ibikoresho nk’ibi ngibi.

Nk’ejobundi twari tuzajya muri Tour du Rwanda turwana no kugira ngo tube twabibaha ariko mu mwaka utaha bazaba bafite ibikoresho biturutse muri SKOL bibafasha mu gutera imbere."

Abajijwe niba SKOL yagarutse mu magare,yagize ati "SKOL ntabwo yagarutse mu magare ariko tubite abaterankunga bahoraho bashobora kutugira inama,bashobora no kudutekereza bakadushakira ibikoresho nk’ibi bakabiduha...ej n’ejobundi nawe arabivuze [umuyobozi wa SKOL] dushobora kwicara tukaganira ugasanga hari igicuruzwa kimwe cyacu twamuha akazamo nk’umuterankunga."

Yavuze ko SKOL yabahaye iyi mpano badakorana nkuko umuntu yakwishimira undi akamuha impano ndetse yizeza ko ibi bikoresho bazabigabanya amakipe 11 bafite neza kugira ngo bibagirire akamaro.




Perezida wa FERWACY yise SKOL ’père Noël’ kubera impano ihambaye yabahaye mbere gato ya noheli

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa