skol
fortebet

Ikigo Niyo Travels kigiye guhuza Abayobozi ba za Kaminuza zo hanze bakorana n’abifuza kuzigamo

Yanditswe: Thursday 13, Apr 2023

featured-image

Sponsored Ad

Ubuyobozi bwa NIYO Travels bwemeza ko Abanyeshuri bo mu Rwanda bifuza kwiga hanze badakwiye kugira impungenge izo arizo zose, kuko imbogamizi bahuraga nazo zabonewe umuti urambye ndetse bakaba bakomeje gahunda yo kubahuza na Kaminuza zikorana nabo ngo zibahe ibisobanuro byimbitse.

Sponsored Ad

Umuyobozi w’iki kigo Ismail Niyomurinzi ashimangira ko ikigo ayoboye cyagerageje gukuraho imbogamizi zatumaga ushaka kwiga hanze y’igihugu bimugora kubera barusahurira mu nduru bayobyaga ababyifuza bagamije indonke.

Yagize ati:” NIYO Travels ifasha abashaka kwiga hanze y’igihugu kubona ishuli kandi ryiza rijyanye n’ibyo ashaka kwiga, kubona ibyangombwa byose bisabwa, kubona icumbi iyo abikeneye nabyo ndetse akagabanyirizwa n’ikiguzi cyo kwishyura ishuri mu buryo bufatika ugereranije n’uko yanyura ahandi kuko hari Kaminuza dusanzwe dufitanye amasezerano”.

Mu rwego rwo gukomeza gusobanurira ababyifuza, mu bihe binyuranye Niyo Travels yagiye iteganya uburyo bwo guhuza abifuza kujya kwiga hanze ku migabane itandukanye ndetse na bamwe mu bahagarariye izo Kaminuza ziba zizabakira kugira ngo bahabwe ibisobanuro bihagije n’inzira zose binyuramo.

Kuri iyi nshuro, iyi gahunda ikaba iteganyijwe kuri uyu wa kane taliki 14/04/2023 ku Ubumwe Grande Hotel! Ikazahera saa tatu za mu gitondo kugeza saa kumi n’imwe z’umugoroba aho uwo munsi wose uko abifuza ibisobanuro bazagenda bahagera bazasobanurirwa inzira zose binyuramo n’ibisabwa abashaka kujya kwiga muri izi Kaminuza zo hanze kandi bitanabangamiye amikoro yabo.

Uyu akaba ari umwanya mwiza ku babyeyi bifuza kohereza abana babo ndetse n’abanyeshuli bifuza kubona amakuru ahagije!

NIYO Travels ifite ikicaro gikuru mu mugi wa Kigali mu nyubako ya Centenary house. Ukaba wahagera ugahabwa ibisobanuro byisumbuyeho cyangwa se ugahamagara kuri Telephone igendanwa numero: +250788307538

Inama izabahuza izabera ku Ubumwe Grande Hotel mu Mujyi hagati

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa