skol
fortebet

Perezida Kagame yakemuye ikibazo cy’umusore washatse kujya muri RDF akabibuzwa n’ubugufi

Yanditswe: Tuesday 07, May 2024

featured-image

Sponsored Ad

Umusore witwa Iradukunda Didier wo mu Karere ka Gasabo wasoje amashuri yisumbuye wari mu bakorerabushake bahuye na Perezida Kagame, yamuganyiye amubwira ko yashatse kujya mu ngabo z’igihugu bamusubiza iwabo bamuhoye ko ari mugufi.

Sponsored Ad

Perezida Kagame yahaye umurongo iki kibazo,asaba umwe mu basirikare kumwandika agakurikirana ikibazo cye.

Iradukunda Didier yagaragaje ko yarangije amashuri yisumbuye umwaka ushize kandi yifuza kwinjira mu Ngabo z’u Rwanda.

Yabwiye Perezida Kagame ko yifuza gukomeza gukorera igihugu ari mu nzego z’umutekano nubwo byanze ubwo yabigeragezaga.

Ati “Ndashaka gukomereza ubukoranabushake bwanjye mu gisirikare, kandi mba numva nshaka gukorera igihugu ndi mu ishami ry’umutekano.”

Perezida Kagame yamubajije uko byagenze byatumye atajya mu gisirikare avuga ko ngo byatewe n’uburebure, ariko amubaza niba nta kindi atari yujuje.

Byatumye ahita agena umuntu wo gukurikirana imyirondoro y’uwo musore kugira ngo icyo kibazo kizakurikiranwe hamenyekane mu by’ukuri ibyabaye.

Perezida Kagame ariko yahise atinyura urubyiruko rushaka kwinjira mu nzego zitandukanye z’umutekano z’u Rwanda kuko zidaheza.

Ati “Ku bashaka kuba bakwinjira mu ngabo, igipolisi n’izindi nzego z’umutekano ibyo buri wese wujuje ibyangombwa bisabwa kandi biramenyekana bishyirwa hanze, hari igihe cyabyo iyo bigeze hari igihe cyabyo ntawe uhejwe n’umwe. Uwo badashyiramo ni utari Umunyarwanda gusa n’aho ubundi biremewe.”

Yakomeje ati “Muzajye munabitinyuka koko mubijyemo, mujye muri izo nzego gukorera ubushake ariko noneho ubwo bushake bufite icyo buha uwagiye muri ako akazi.”

Uyu musore nta gihindutse,ashobora kuba umusirikare mu gihe kitarenze umwaka.

Uyu munsi,Ihuriro ry’urubyiruko ryizihije isabukuru y’imyaka 10 y’urubyiruko rw’abakoranabushake ryahuje abarenga 7500 baturutse hirya no hino mu gihugu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa