skol
fortebet

Zuma Yahuje Imbaga yotsa igitutu ubutegetsi n’Ubwo Hari Amakenga kuri Kandidatire ye

Yanditswe: Sunday 19, May 2024

featured-image

Sponsored Ad

Jacob Zuma wahoze ari perezida w’Afurika y’epfo, yahuje imbaga abantu kuri uyu wa gatandatu, yumvikanisha ko azasubira ku butegetsi, n’ubwo kadidatire ye ifite ibibazo imbere y’amategeko.

Sponsored Ad

Abambari be barenga 30.000 bari bapakiye muri sitade Orlando y’i Soweto. Bari bagiye ku mutega amatwi, aho yijeje abirabura muri Afurika y’epfo, indi mirimo n’imishahara irushijeho kuba myiza.

Yababwiye ati: “Ubwo tuzaba tugeze aho twifuza muri uru rugendo, nta n’umwe uzaba umukene, cyangwa umushomeri, tuzaba dukorera ibintu byose hamwe, twikorera”. Iryo jambo ry’umukambwe w’imyaka 82, ryakirijwe amashyi y’urufaya.

Zuma, ugeze mu za bukuru yageze kuri sitade bigaragara ko ananiwe. Yari aherekejwe n’abamilita b’ishyaka uMkhonto we Sizwe, MK, bambaye imyenda ya gisirikare biboneka ko ishaje. Abandi bari mu myenda ya gakondo y’aba Zulu basa n’abambariye urugamba, bafite amacumu n’impu z’ingwe. Cyakora yaje kugaragaza ingufu, ubwo yateraga intambwe agiye kuvuga, abanza kuyobora imbaga n’indirimbo y’impinduramatwara kandi yavuze isaha irenga, mbere yo gutera indi ndirimbo.

Zuma yayoboye igihugu hagati ya 2009 na 2018 nka perezida wa kane w’Afurika y’epfo, nyuma y’ubuyobozi bwa bagashaka buhake. Yanabaye umuyobozi w’ishyaka riri ku butegetsi, African National Congress, ANC.

Ariko yavuye ku butegetsi asize inyuma ibibazo bya ruswa kandi yafunzwe mu mwaka wa 2021, yasuzuguye urukiko, icyemezo cyateje ibikorwa by’urugomo byaguyemo abantu 350.

Ruswa y’agahoma munwa mu gihe cy’ubuyobozi bwa Zuma, yagize ingaruka zikomeye kw’ishyaka rye, mu gihe n’ubwicanyi bwageze ku bantu 84 ku munsi n’ubushomeri ku gipimo cya 32.9 kw’ijana.

Hari impungenge cyakora ko Zuma ugikunzwe cyane na bagenzi be b’abazulu, biramutse bitangajwe ko atemerewe kwiyamamaza, aho bigeze aha, hashobora kuba hazaba izindi mvururu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa