skol
fortebet

Umugabo yatawe muri yombi azira gukora ku kibuno umukozi wo mu ndege bari mu kirere

Yanditswe: Monday 06, May 2024

featured-image

Sponsored Ad

Umugabo yatawe muri yombi nyuma yo gukekwaho guhohotera umukozi wo mu ndege yerekeza muri Espagne ivuye mu bwongereza.

Sponsored Ad

Uyu mukerarugendo w’Umwongereza w’imyaka 26 yafunzwe nyuma y’uko umukozi w’indege ya Jet2 amureze ko yamukubise ku kibuno bari mu kirere.

Abashinzwe umutekano w’abasivili bari bategereje iyo ndege ubwo yageraga ku kibuga cy’indege cya Palma kuwa Gatanu ivuye i Manchester nyuma y’uko umupilote wayo atangarije kuri radiyo ko hari umwongereza utavuzwe izina, wari kumwe n’inshuti ye yasinze agateza ikibazo.

Pilote yavuze ko uyu yateje ibibazo mu ndege abangamira abandi bagenzi, aho yasakuzaga ndetse agatuka abantu.

Abashinzwe umutekano bafashe umwanzuro wo kuvana uyu mugenzi mu ndege bakamufungira ibi bibazo yateje bakanamuca amande.

Icyakora nyuma aba bamutaye muri yombi bamushinja guhohotera umukozi wo mu ndege, wamushinje ko yamukubise ku kibuno ndetse akamutuka.

Yafungiwe mu kasho ijoro ryose mbere yo kujyanwa ku rwego rushinzwe iperereza.

Mbere yo kwitaba urukiko, telefone ye yarayambuwe nyuma y’uko bigaragaye ko yayikoresheje mu gufata amashusho akiri mu ndege,nk’ibimenyetso byakwifashishwa.

Ariko ngo yarekuwe nyuma y’uko umucamanza yemeje ko ibirego aregwa bigomba kuburanishirizwa mu Bwongereza kuko ibyabaye byabereye mu kirere kandi birimo abenegihugu b’Ubwongereza n’indege y’Ubwongereza.

Umwe mu bari bagiye mu biruhuko, yabwiye abapolisi ko adashobora kwibuka ibyabaye mu ndege, yanze gusubiza ibibazo by’umugenzacyaha

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa