RURA yihaye amezi atatu kugira ngo ikemura ikibazo kibangamiye abagenzi
Yanditswe: Tuesday 19, Mar 2024
Urwego Ngenzuramikorere, RURA, rwatangaje ko rwatengushywe n’ikoranabuhanga ryagombaga kwifashisha mu gukemura ikibazo cy’abakora ingendo mu Mujyi wa Kigali usanga bishyura amafaranga adahwanye n’urugendo baba bakoze.
Byatangajwe n’Umuyobozi w’Ishami rishinzwe gushyiraho Ibiciro no kubigenzura muri RURA, Norbert Kamana, ubwo yari mu Kiganiro Waramutse Rwanda cyo kuri uyu wa Kabiri.
Ni ikiganiro cyabaye nyuma y’iminsi mike ibiciro by’ingendo abagenzi bishyura bizamutse bitewe n’uko Leta yakuyeho nkunganire yabishyuriraga.
Kamana yavuze ko mu gukomeza gufasha abagenzi by’umwihariko abo mu Mujyi wa Kigali kugira ngo badakomeza kuremererwa n’ibyo biciro, hari gutegurwa uburyo umugenzi yazajya yishyura igiciro cy’urugendo rungana n’intera yakoze.
Yashimangiye ko ubundi byakabaye byararangiye, bigatangira gukurikizwa ubwo hatangazwaga amavugurura mu rwego rwo gutwara abantu mu buryo bwa rusange, ariko hakabayeho ikibazo cy’ikoranabuhanga rizafasha muri iyo gahunda ariko yizeza ko rizaba ryamaze gukorwa mu mezi atatu ari imbere.
Ati “Ikoranabuhanga ryaradutengushye ntibyatuma icyo cyifuza gishyirwa mu bikorwa ariko mu gihe cya vuba, nkurikije ibyo nabonye, ni uko rizaba ryamaze gutungana mu mezi atatu ku buryo Abanyamujyi bazatangira kwishyura hagendewe ku ngendo bakoze.”
Yakomeje agira ati “Ibyo ni byo koko umuntu azajya yishyura ikiguzi cy’urugendo yakoze atarinze kwishyura urugendo rwose kandi ataragera aho iyo modoka ihagarara bwa nyuma. Natwe twarabibonye ko ari ikibazo.”
Ubusanzwe umugenzi uteze imodoka ya Nyabugogo-Kanombe ariko akaba afite gahunda yo kuviramo Rwandex, icyo gihe yishyura amafaranga yose yo kuva Nyabugogo ugera Kanombe.
Mu gihe bizaba byamaze gushyirwa mu buryo, uwo mugenzi azajya yishyura amafaranga angana no kuva Nyabugogo ugera Rwandex aho kwishyura urugendo rwose rwa Nyabugogo-Kanombe.
Kamana yavuze ko ku bakora ingendo zijya mu ntara ho bisanzwe kuko niba umuntu agiye ku Kamonyi, agatega imodoka ya Kigali-Muhanga, iyo ageze ku Kamonyi, akavamo, yishyura amafaranga angana no kuva i Kigali ugera ku Kamonyi, aho kuba Muhanga.
RBA
Ibitekerezo
Aha se ntibatubeshye: iyo wakatishije tiquet ya Muhanga uviramo aho ushaka icyangombwa ni uko wishyuye. Kandi I Muhanga hakora agence ntamodoka zigishora I Muhanga ngo zigende zikuramo abantu munzira
Ni byiza ariko bigomba gukoranwa ubushishozi kuko bamwe batari inyangamugayo bazajya bishyura make baviremo kure. Ikindi mu ntara hasigaye haba amanyanga adasanzwe aho ujya kwishyura Gakenke, bakakubwira ko itarimo gutangwa bakagusaba kwishyura Musanze ngo Gakenke zabuze. Nabyo rwose bikwiye gukurikiranwa.
Murakoze
Ni byiza ariko bigomba gukoranwa ubushishozi kuko bamwe batari inyangamugayo bazajya bishyura make baviremo kure. Ikindi mu ntara hasigaye haba amanyanga adasanzwe aho ujya kwishyura Gakenke, bakakubwira ko itarimo gutangwa bakagusaba kwishyura Musanze ngo Gakenke zabuze. Nabyo rwose bikwiye gukurikiranwa.
Murakoze