Imibereho
Perezida Museveni yatwereye inka 10 uwahoze ari umunyamakuru ukomeye warushinze
Yanditswe: Thursday 01, Feb 2024
Umunya Uganda Justine Nameere uzwi cyane mu itangazamakuru,yarushinze n’umugabo we Kennedy Nsubuga mu bukwe bw’agatangaza bw’idini ya Isilamu.
Ku wa kabiri,nibwo aba bombi bakoze ubukwe bw’igitangazaha bwahuruje inshuti, umuryango, n’abavandimwe.
Ukurikije amafoto na videwo byashyizwe hanze, aba bashakanye bagaragaye bambaye imyenda yera bose,banamwenyura.
Nameera yemeje ko batwererewe inka 10 na Perezida Museveni abinyujije kuri Twitter.Ati "Njye n’inshuti yanjye magara twarushinze. Ndashimira Imana Ishoborabyose ku bw’imigisha n’ubuntu bwayo.Ndashimira ,Nyakubahwa Perezida Kaguta Museveni
kubwo kuuha impano y’inka 10. H.E yari ahagarariwe na Minisitiri w’intebe wa 3 wungirije Rt Hon Rukia Nakadama."
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *