skol
fortebet

FERWAFA yongereye ibihano byari byahawe Umutoza wa AS Kigali y’abagore

Yanditswe: Tuesday 21, May 2024

featured-image

Sponsored Ad

Ishyirahamwe ry’umupira w’Amaguru mu Rwanda ryandikiye ikipe ya As Kigali y’abagore riyimenyesha ko Umutoza wayo, Ntagisanimana Saida, kumara amezi umunani adatoza kubera gukubita mugenzi we wa Rayon Sports.

Sponsored Ad

Tariki ya 23 Mata 2024 ubwo ikipe ya Rayon Sports WFC yakinaga na AS Kigali WFC, umukino wo kwishyura wa 1/2 mu Gikombe cy’Amahoro, ubwo umukino wari urangiye, umutoza wa Rayon Sports WFC yagiye gusuhuza uwa AS Kigali WFC, Ntagisanimana Saida ariko undi kubera uburakari bwo gusezererwa, ahita akubita urushyi Rwaka Claude utoza Gikundiro y’Abagore.

Nyuma y’aho gato, biciye mu Bunyamabanga bukuru bw’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, Ferwafa, Saida yahise ahagarikwa imikino itatu.

Mu ibaruwa FERWAFA yandikiye ubuyobozi bw’ikipe ya AS Kigali WFC ku wa Gatanu tariki ya 17 Gicurasi, igaragaza ko umutoza w’iyi kipe, Ntagisanimana Saida yafatiwe ibihano byo guhagarikwa mu mupira w’amaguru mu Rwanda igihe kigera ku mezi umunani ndetse agatanga n’ihazabu y’ibihumbu 50 Frw.

Ni nyuma y’uko Akanana Gashinzwe imyitwarire kari kafatiye muri Ferwafa, gafatiye ibihano uyu mutoza bingana no guhagarikwa umwaka ndetse n’amande y’ibihumbi 100 Frw ariko ubuyobozi bukagabanya igihano.

Ibi bisobanuye ko AS Kigali WFC, nta mutoza wundi isigaranye uretse uw’abanyezamu kuko nta mwungiriza Saida yari afite.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa