skol
fortebet

Perezida Doumbouya yavuze imyato urugendo rwa Perezida Kagame mu gihugu cye

Yanditswe: Wednesday 15, May 2024

featured-image

Sponsored Ad

Perezida wa Guinée-Conakry, Mamadi Doumbouya yagaragaje ko uruzinduko rwa Perezida Kagame muri icyo gihugu rushimangira umubano mwiza w’ubuvandimwe n’ubucuti uri hagati y’ibihugu byombi kandi rwongerera imbaraga ubufatanye hagati ya Conakry na Kigali.

Sponsored Ad

Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa X kuri uyu wa Kabiri, yagize ati “Natewe ishema no kwakira i Conakry umuvandimwe akaba n’inshuti yanjye, Nyakubahwa Paul Kagame, Perezida w’u Rwanda.”

Abakuru b’Ibihugu byombi kandi bagize umwanya wo guhura n’umugore wa Ahmed Sékou Touré wabaye Perezida wa mbere wa Guinée, Hadja Andrée Touré.

Uru ruzinduko Perezida Kagame yarutangiye ku wa Mbere tariki 13 Gicurasi 2023. Yari avuye muri Sénégal mu ruzinduko rw’akazi rwamaze iminsi ibiri.

Perezida Kagame yageze i Conakry yakirwa na mugenzi we, Mamadi Doumbouya, aho bagiranye ibiganiro byihariye byagarutse ku bufatanye bw’impande zombi mu nzego zirimo ikoranabuhanga, ubucuruzi n’ishoramari.

U Rwanda na Guinée Conakry, bifitanye umubano mwiza ushingiye kuri politiki na diplomasi ndetse ibihugu byombi bimaze igihe bigaragaza ko bishobora kwagura inzego z’ubutwererane zikagera mu bucuruzi n’ishoramari.

Perezida Kagame yaherukaga muri Guinée Conakry muri Mata 2023, mu gihe mugenzi we, Mamadi Doumbouya yaherukaga i Kigali muri Mutarama 2024, mu ruzinduko rwasize afunguye ku mugaragaro Ambasade y’igihugu cye mu Rwanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa