skol
fortebet

Perezida wa Irani yaguye mu mpanuka y’indege

Yanditswe: Monday 20, May 2024

featured-image

Sponsored Ad

Perezida wa Iran, Ebrahim Raisi, yitabye Imana aguye mu mpanuka ya kajugujugu yabaye ku Cyumweru, tariki 19 Gicurasi mu 2024.

Sponsored Ad

Iyi mpanuka yanahitanye abarimo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran, Hossein Amir-Abdollahian.

Televiziyo ya Irani niyo yemeje ko umukuru w’iki gihugu Ebrahim Raisi, we na minisitiri w’Ububanyi n’amahanga, Hossein Amir-Abdollahian, bapfiriye mu mpanuka rya kajugujugu barimo kuri iki cyumweru.

Mbere y’aho, iibiro ntaramakuru Reuters byari byasubiyemo umutegetsi wa Irani avuga ko iyi kajugujugu “yahiye irakongoka”.

Uyu mutegetsi yagize ati: "Kajugujugu ya Perezida Raisi yarahiye irakongoka muri iyi mpanuka…abari muri yo ndege bose bashobora kuba barapfuye.”

Iyi kajugujugu yakoze impanuka mu gitondo cy’ejo ku cyumweru mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bwa Irani, biturutse ku gihu cyinshi cyatumye hatabona neza, nk’uko bitangazwa na TV y’igihugu.

Perezida Raisi yajyaga mu mujyi wa Tabriz w’intara ya Azerbaijan y’Uburasirazuba (East Azerbaijan) ya Irani, iri mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bw’icyo gihugu.

Perezida Raisi yari avuye mu rugendo ku mupaka igihugu cye gihana n’igihugu cya Azerbaijan, aho we na mugenzi we w’iki gihugu Ilham Aliyev bari barangije gufungura hamwe ingomero za Qiz Qalasi na Khodaafarin.

Uyu mugabo w’imyaka 63 wari ikirango gikomeye cya politiki ya Irani,yari amaze imyaka itatu ayobora iki gihugu ndetse yateganyaga kongera kwiyamamaza umwaka utaha.

Uyu wahoze ari umukuru w’ubutabera, Raisi yavuzweho ko ashobora kuzasimbura Ayatollah Ali Khamenei, umuyobozi w’ikirenga wa Irani, ufite imyaka 85.

Raisi yavukiye i Mashhad mu majyaruguru ashyira uburasirazuba bwa Irani,akaba mu ihuriro ry’abayisilamu b’Abashiya. Yize ibijyanye n’idini kandi ahugurirwa mu iseminari i Qom, yigana n’abahanga bakomeye, barimo Khamenei.

Kimwe n’umuyobozi w’ikirenga,yambaraga igitambaro cy’umukara, cyasobanuraga ko yari sayyid - ukomoka ku ntumwa y’Imana Muhamadi, umwanya ufite akamaro kanini mu Bayisilamu b’aba Shia.

Raisi yavuze imbwirwaruhame nyinshi zamagana “jenoside” n’ubwicanyi Isiraheli iri gukorera muri Gaza guhera mu Kwakira, anasaba amahanga kugira icyo akora.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa