skol
fortebet

Ani Elijah byarangiye akuwe mu mwiherero w’Amavubi

Yanditswe: Monday 20, May 2024

featured-image

Sponsored Ad

Rutahizamu w’Umunya-Nigeria Ani Elijah yakuwe mu mwiherero w’Amavubi kugira ngo abanze ashakirwe ibyangombwa byo kuba yakinira u Rwanda.

Sponsored Ad

Uyu munya-Nigeria Ani Elijah yari yitabiriye umwiherero w’Amavubi yitegura Bénin na Lesotho mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi 2026.

Amakuru dukesha IGIHE aravuga ko uyu yamaze gukurwamo kugira ngo ashakirwe ibyangombwa birimo n’ubwenegihugu.

Uyu mukinnyi ntiyari yatangajwe ku rutonde rw’abahamagawe n’Umutoza Frank Spittler Torsten, ariko ku giti cye abwirwa ko azitabira umwiherero.

IGIHE kivuga ko cyamenye ko FERWAFA yabajije mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Nigeria niba hari ikipe y’igihugu cyabo yakiniye, ibwirwa ko ntayo ndetse kuri ubu itegereje ko FIFA yamwemeza nk’umukinnyi wakinira u Rwanda, ubundi agasubira mu mwiherero.

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda ryagize amakenga ko ibya Elijah byaba nk’ibyabaye kuri Ndikumana Danny wahamagawe muri Kamena 2023, bikarangira adakiniye u Rwanda ndetse n’uyu munsi akaba akinira APR FC nk’umunyamahanga.

Uyu musore w’imyaka 24 ukinira Bugesera FC, yatsinze ibitego 15 muri shampiyona y’uyu mwaka w’imikino wa 2023-24

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa