USA: Abaturage begereje amatora bahangayikishijwe na Demokarasi kurusha Abimukira n’ubukungu
Yanditswe: Friday 17, May 2024
Ikibazo cya demokarasi ni cyo cya mbere gihangayikishije abaturage kurusha iby’ubukungu n’abimukira.
Mu kwezi kwa kane gushize, ikigo Ipsos cyazobereye mu byo gukora no gusesengura ibipimo cyakoze ubushakashatsi gisanga Abanyamerika 22 ku ijana bafitiye ubwoba demokarasi y’igihugu cyabo n’ubutegetsi bw’igitugu.
Cumi n’icyenda ku ijana bahangayikishijwe n’ibibazo by’ubukungu, ubushomeri n’akazi keza. Naho 17 ku ijana ni bo bumva abimukira bateye ikibazo Leta zunze ubumwe z’Amerika.
Ahanini ni abayoboke b’ishyaka ry’Abademokarate, nk’uko Clifford Young yabisonuriye Ijwi ry’Amerika. Clifford Young ni umuyobozi w’ishami rya Ipsos rishinzwe gukora no gusesengura ibipimo bya politiki n’amatora muri Leta zunze ubumwe z’Amerika.
“Mu by’ukuri, iyo Abademokarate bavuga ibyo kurengera demokarasi, baba bashaka kubuga kuyirinda Trump. Ibi twabyita itora ryo gukumira Trump. Tugereranyije, dusanga begera nko kuri 25 ku ijana by’abaturage bakuze bose.”
Mu bayoboke b’ishyaka ry’Abademokarate batabariza demokarasi Trump aramutse asubiye ku butegetsi, Perezida Joe Biden, kandida waryo mu matora yo mu kwa 11 gutaha, ari kw’isonga.
“Demokarasi yacu ni ukuri irugarijwe. Iyo avuze ngo azaba umutegetsi w’igitugu ku munsi wa mbere, aba ashatse kuvuga ko azasuzugura ingingo zimwe na zimwe z’itegeko nshinga.”
Abaturage batagira ishyaka barimo cyangwa babogamiyeho (abo bita Independent mu Congereza) nabo bavuga rumwe n’Abademokarate. Ariko abayoboke b’ishyaka ry’Abarepubulikani rya Donald Trump bo bafite ukundi bumva icyo kurengera demokarasi bivuze.
“Abarepubulikani banenga demokarasi, baba bashaka kuvuga ko inzego zasenyutse, ko zigenzurwa n’abantu bikwizaho ibyiza by’igihugu, cyangwa ko baziyoje mu nshingano zazo. Iyo rero bavuga kurengera demokarasi, baba bavuga imashini z’amatora n’umucyo mu matora muri rusange.”
Trump, kandida w’ishyaka ry’Abarepubulikani, nawe ubwe yumva agomba gutorwa byanze bikunze. Ati: “Naho ubundi ishyano rizaba riguye.”
“Nitudatsinda kw’itariki ya gatanu y’ukwa 11, ndatekereza ko igihugu cyacu kizaba kirangije kubaho. Ashobora kuzaba ari yo matora ya nyuma mu mateka. Ndababwiza ukuri pe!”
Mu baturage ikigo cy’ubushakashatsi Ipsos cyakozeho anketi, 38% batekereza ko Joe Biden ashobora kuba ari we warengera demokarasi kurusha Donald Trump. Abemera ko Trump ari we wabishobora bo ni 29 ku ijana.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *