Ibyo wamenya ku nama igiye guhuza abaperezida batanu b’Afurika n’abantu 2,000 i Kigali
Yanditswe: Thursday 16, May 2024
Abantu bagera ku 2,000 barimo abakuru b’ibihugu by’Afurika batanu, abakuru b’ibigo byigenga, abashoramari n’abategetsi muri za guverinoma, barateranira muri Kigali Convention Centre mu nama y’iminsi ibiri igamije “gutegura ahazaza hashya h’Afurika”.
Iyi nama ngarukamwaka yitwa Africa CEO Forum, abayitegura bavuga ko ari yo nama mpuzamahanga nini kurusha izindi ihuza urwego rw’abikorera muri Afurika.
Inzobere zivuga ko Afurika yugarijwe n’ibibazo bishingiye ku mateka y’ubukoloni n’imiyoborere mibi bitera ingaruka zirimo ubukene, ubujiji, ubushomeri mu rubyiruko, guhera inyuma mu ikoranabuhanga, n’ibindi.
Iyi nama uyu mwaka mu byo iziga harimo “imiyoborere muri Afurika n’ijambo ryayo ku ruhando mpuzamahanga” imbere y’isi iri mu bihe by’urusobe mu bucuruzi bugenwa n’ibihugu rutura.
Abayitegura bavuga ko, ku nshuro ya mbere, izaganira ku “buryo Afurika yagendana n’umuvuduko w’ikoranabuhanga rya ‘Artificial Intelligence’”, iyi igaragara nk’izahindura byinshi mu buzima rusange, ubukungu, n’akazi ku isi mu gihe kiri imbere.
Bella Disu wungirije umukuru w’ikigo cyo muri Nigeria cya serivisi z’ikoranabuhanga Globacom, kizwi cyane nka Glo, avuga ko iyi nama “ihuza abantu b’ingenzi mu rwego rw’abikorera na leta, kugira ngo baganire uko bateza imbere Afurika”, nk’uko abategura iyi nama babivuga.
Abategura iyi nama bavuga ko abakuru b’ibihugu bazatanga ibiganiro muri iyo nama, barimo;
Paul Kagame w’u Rwanda
William Ruto wa Kenya
Filipe Nyusi wa Mozambique
Eric Masisi wa Botswana
Ismaïl Guellé wa Djibouti
Inama nk’iyi iheruka kubera i Kigali mu 2019 yitabiriwe na Perezida Félix Tshisekedi wa DR Congo, icyo gihe wari ufitanye umubano mwiza na mugenzi we w’u Rwanda.
Impirimbanyi z’uburenganzira zinenga ko inama nk’izi zifatirwamo imigambi myiza ariko ishyirwa mu bikorwa ryayo rikabangamirwa n’ubutegetsi bubi, ruswa, icyenewabo, n’ibindi bibazo by’imiyoborere bivugwa mu bihugu bitandukanye by’Afurika.
Africa CEO Forum i Kigali izaganira ku ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’ubucuruzi butazitiwe n’imipaka y’ibihugu ku mugabane w’Afurika azwi nka African Continental Free Trade Area (AfCFTA) – yashyizweho umukono i Kigali mu 2018 – kugeza ubu asa n’ayananiranye kujya mu ngiro mu gihe yari yitezweho gufungura isoko rinini ku bacuruzi muri Afurika.
Ku nshuro ya mbere kandi iyi nama izaganira kuri siporo nka ’business’ muri Afurika, guteza imbere gukora imiti n’ibijyana na yo muri Afurika, hamwe n’uburyo ikoranabuhanga ryashyirwa imbere mu burezi bw’ahazaza muri Afurika.
BBC
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *