Perezida Tshisekedi yagiranye ibiganiro na Cardinal Ambongo unenga ingoma ye
Yanditswe: Thursday 16, May 2024
Nyuma y’umwuka mubi wari umaze iminsi hagati ya Guverinoma ya Congo na Arkiyeskopi wa Kinshasa, Cardinal Fridolin Ambongo, kuri uyu wa Kane Perezida Tshisekedi yahuye na Cardinal Ambongo bamara amasaha abiri baganira.
Ubushinjacyaha bwa Congo bwari bwatangije iperereza ku magambo Ambongo aherutse kuvuga, agaragaza ko Leta ya Congo iyobowe nabi ikaba ariyo na nyirabayazana w’umutekano muke mu Burasirazuba bw’igihugu.
Cardinal Ambongo akimara kuvugana na Perezida Tshisekedi, yagize ati: "Nifuzaga guhura na Perezida wa Repubulika kugira ngo dushyire umucyo ku ngingo zitandukanye."
Yakomeje agira ati: "Nsohokanye muri ibi biro ibyiyumvo byo kunyurwa cyane no gushima umukuru w’igihugu. Kuri njye, ubundi, nta kibazo kigihari. Hari habayeho kutumvikana kurusha ko byari ikibazo nyacyo”
Perezida ahangayikishijwe gusa n’inyungu z’abaturage. Ashyize umubiri we n’ubugingo kugira ngo igihugu cyongere gutuza no kubahwa mu mahanga.Natwe twitaye cyane ku byiza by’aba bantu.
Twiyemeje gukorera hamwe,ikiganza ku kindi ku neza y’abaturage no ku bw’inyungu z’igihugu cyacu kiri mu bihe bibi kubera ubukana bw’ibihugu duturanye tuzi. ”
Cardinal Fridolin Ambongo yumvikanye anenga ubutegetsi bwa Kinshasa uko bukemura ikibazo cy’intambara mu burasirazuba bwa Congo.
Ambongo yanenze leta gukorana na FDLR no guha intwaro imitwe y’inyeshyamba yiswe Wazalendo nk’ingaruka y’umutekano mucye i Goma.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *