skol
fortebet

Air Force One iri ku mwanya wa 5 mu ndege z’abaperezida zihenze ku isi(URUTONDE+AMAFOTO)

Yanditswe: Friday 27, Oct 2017

Sponsored Ad

skol

Ibihugu bikomeye ku isi bigira indege zigendwamo n’abaperezida babyo aho iyamamaye cyane ari Air force one gusa igitangaje ni uko atari yo ya mbere ihenze yewe si n’iya 2.
10. Boeing 777-300ER, Bangladesh, $260 million Indege y’umukuru w’igihugu cya Bngladesh imwe mu ndege zigezweho ikorwa n’uruganda rwa Boeing ikaba igura Miliyoni 260 zose z’amadorari ya Amerika.
9. Airbus A340-600 – Jordan, $275 million Iyi ndetse ifite hafi metero 76 z’uburebure ni yo itwara perezida w’igihugu cya Jordaniya (...)

Sponsored Ad

Ibihugu bikomeye ku isi bigira indege zigendwamo n’abaperezida babyo aho iyamamaye cyane ari Air force one gusa igitangaje ni uko atari yo ya mbere ihenze yewe si n’iya 2.

10. Boeing 777-300ER, Bangladesh, $260 million

Indege y’umukuru w’igihugu cya Bngladesh imwe mu ndege zigezweho ikorwa n’uruganda rwa Boeing ikaba igura Miliyoni 260 zose z’amadorari ya Amerika.

9. Airbus A340-600 – Jordan, $275 million

Iyi ndetse ifite hafi metero 76 z’uburebure ni yo itwara perezida w’igihugu cya Jordaniya ikaba ifite agaciro ka miliyoni 275 z’amadorari ya amerika. Ifite umwihariko wo gukoresha amavuta make cyane ugereranyije n’izindi kandi ikagira ikoranabuhanga rigezweho.

8. Boeing 747-400 – Japan, $300 Million

N’ubwo abayapani muri muco wabo bakunda kwicisha bugufi si ko byagenze ku kijyanye n’indege itwara perezida w’iki gihugu. Uyu muperezida agenda mu ndege yo mu bwoko bwa Boeing 747-400 imwe mu ndege zihenze cyane, ifite moteri 4 ikaba ifite agaciro ka miliyoni 300 z’amadorari ya Amerika

7. Boeing 747SP, Yemen, $300 million

Abd Rabbo Mansur Hadi yameye kuba yagenda mu ndege nk’iyi yihariye kuva mu mwaka wa 2015 ikaba ifite agaciro ka miliyoni 300 z’amadorari ya Amerika.

6. Boeing 747-200B – US, $325 million

Boing 747-200B ni imwe mu ndege nziza cyane zikorwa n’uruganda rwa Boeing ndetse ikoranabuhanga ikoranye akaba ari ryo rigiye kuzajya rikoreshwa muri uru ruganda mu minsi iri imbere. Iyi ikaba ari indege ifite ibiro bike kandi ifite imbaraga zidasanzwe ikaba yaragiye ikoreshwa mu ngendo zijyanye n’ubucuruzi za Perezida wa Amerika. Iyi ndege ifite agaciro ka miliyoni 325 z’amadorari ya Amerika.

5. Air Force One, United States, $325 million

Iyi ndege yahinduwe kugirango ibashe kugwa neza perezida ndetse inamworohereze akazi, ifite umwihariko wo kugira ibyumba by’inama byabugenwe, ameza yo gukoreraho akazi ndetse n’ikoranabuhanga rihambaye. Ifite agaciro ka miliyoni 325 z’amadorari ya Amerika.

Nkuko mubibona iyi Air Force One iri ku mwanya wa Gatanu. Ni izihe ziza mu myanya 4 ya mbere? Ntuzacikwe n’iyi nkuru ku munsi w’ejo.

Ibitekerezo

  • Eeeeehhh mfite amatsiko yo kureba izo ndege zihenze kurusha air fore 1, inkuru y’ ejo ntizanshika

    Umuparaperi Diplomate yabivuze ukuri ati "Burya ya masaha ni kibara abaswa ni ubwo bwose yammazwa"
    . umuntu yumvishe ukuntu Amerika yamamaje AIR FORCE 1 YAGIRANGO NIYO IHENZE KURUSHA IZINDI KU ISI.

    mujye mutubwira aho muba mwasomye aya makuru koko niba hari abantu basoma iyi nkuru baba USA ntibazongera kureba munyandiko zanyu, mbere yo kwandi inkuru ujye ubanza ukore ubushakakatsi bwimbitse ubone gusohora nkuru si non uzitwa umushyi kandi w’umuswa,njye rero inkuru niboneye na debat niboneye kuri CNN ,washington post, inyandiko ivuga AIR FORCE ON-why so expensive?? uyisome kuri BBC nta ndege nimwe ihenze kurusha Air force one ikindi umenyeko Air force one ari indege ya gisirikari iyo Obama yakoreshaga it’s cost $ 3.2 billion iyo bashaka kugura muri boing ya trump nubwo yabyanze izaba ihagaze $4 billion aho ndumva ntazindi wayigereranya nushaka kuvuga the most expensive luxury airline nta nimwe igeza kuriyo
    ....

    By Money December 10, 2016
    After tweeting the rumored $4 billion cost of Air Force One in early December, President-elect Donald Trump condemned the plane’s sky-high price tag and threatened to cancel its contract with Boeing. Many Americans were shocked by the cost of the president’s plane as it is much more than a standard commercial airliner.

    Follow
    Donald J. Trump ✔@realDonaldTrump
    Boeing is building a brand new 747 Air Force One for future presidents, but costs are out of control, more than $4 billion. Cancel order!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa