skol
fortebet

Sobanukirwa ubusobanuro n’imwe mu myitwarire iranga abantu bitwa aya mazina (AGACE KA KABIRI)

Yanditswe: Friday 27, Apr 2018

Sponsored Ad

Ubundi ahanini nk’uko ubushakashatsi bwagiye bubyerekana ,ngo usanga izina ry’umuntu ari ryo rimusobanura ,kuko ngo iyo urebye imwe mu myitwarire iranga uwo muntu iba ihuye n’ubusobanuro bw’iryo zina. Bityo nk’uko abakunzi b’umuryango.rw bakomeje kudusaba ko twazajya tubabwira imico iranga abantu dukurikije amazina yabo, Iyi niyo mico twabahitiyemo kubasobanurira iranga amwe mu mazina abasomyi bacu baba badusabye.
Bernadette,
Bernadette iyo umumenye uramukunda ariko nyine bimusaba kubanza (...)

Sponsored Ad

Ubundi ahanini nk’uko ubushakashatsi bwagiye bubyerekana ,ngo usanga izina ry’umuntu ari ryo rimusobanura ,kuko ngo iyo urebye imwe mu myitwarire iranga uwo muntu iba ihuye n’ubusobanuro bw’iryo zina. Bityo nk’uko abakunzi b’umuryango.rw bakomeje kudusaba ko twazajya tubabwira imico iranga abantu dukurikije amazina yabo, Iyi niyo mico twabahitiyemo kubasobanurira iranga amwe mu mazina abasomyi bacu baba badusabye.

Bernadette,

Bernadette iyo umumenye uramukunda ariko nyine bimusaba kubanza ukamugenza buhoro, ukamwiga ukamenya uburyo ateye. Bernadette agira isoni, ntakunda kuvuga, agira ibanga kandi ntago aba yumva yisanzuye mu bantu. Ariko iyo umaze kumumenyera ubona uburyo Bernadette afite igikundiro nta bikabyo n’ukuntu biryoshye kumumenya. Bernadette yagukunze akwimariramo yanakwitangira ariko bisaba ko ubanza kumwemeza ko utazamuhemukira. Bernadette ntakunda ibikabyo kandi iyo yagukunze ntacyatuma ahinduka. Ntago ari indyarya kandi iyo afite ikintu ashaka kukubwira ntaca hirya no hino. Bernadette akunda gutekereza ku bintu by’ubwenge n’inkomoko y’ibintu byose. Ni umuntu kandi ushyira mu gaciro cyane kuburyo hari n’ubwo aseka abantu bajya mu bintu by’amadini bakabyinjiramo cyane.

Ernest,

Akunda kindagadura,yikundira umutuzo,akunda guhinduka ndetse aba ari umuntu w’igikundiro,akunda gutumirwa cyane mu birori ndetse agakunda no kuryoshya ubuzima mbese ni ukuvuga ngo akunda kwishimisha,akunda kumenya,aba yumva yakemura ibibazo by’abandi,agira Ubuntu yewe akagira n’umutima ukomeye,ntanjya apfa kuruha yewe aba ari n’umunyembara,aba ashaka kugira itandukaniro n’abandi,aba akunda ibintu binjyanye na Politiki ndetse n’ubuhinzi.

Denise,

Aba ari umunyembaraga mu buryo bugaragara,aba ari umushoramari ndetse ari n’umukozi mwiza,haba mu bitekerezo ndetse no mu bikorwa,aba ari wa muntu wiyitaho cyane bityo uko ateye bigatuma agira amahirwe yo kubona umwanya ukomeye mu buyobozi bw’ahantu akora ndetse n’imbaraga,akunda kuba ari wa muntu wikaruma cyane,ugira ibitekerezo kandi agira n’ikinyabupfura;akunda kwicara ahantu ha wenyine maze akiyumvira.

Aba ari wa muntu ushobora kwiyumanganya,ni umunyamahoro,iyo nta mukunzi afite asangiza urukundo rwe ahorana ipfunwe,ukunze kugira amasonisoni make,akaba ashobora no kwihangana.

Jeanette,

Aba ari umunyakuri,umunyamugisha,nta kunda kwigana ahubwo akunze gukora ibintu bidahuye niby’abandi,akunze kuba ari n’umuyobozi mwiza ariko cyane cyane ku kintu cyabaye cyaburiwe umuti,rimwe na rimwe akunze gutangira ibintu ariko ntabirangize kandi akaba azi no kubana n’abandi,ashobora gukora neza mu mwanya w’ubuyobozi,ibintu kandi akora biba birimo ubuhanga.

Kugaragara neza mu bandi nibyo bintu bimushimisha ndetse akaba iteka ashaka uburyo umwanya arimo abantu bose bawisangamo,afite imbaraga n’ubushobozi bwo kwihitiramo icyerekezo cye ndetse no kugera kucyo ashaka mu buzima,agira umwuka w’ubutabera kandi ibi byose akabikorera mu mwanya w’ubuyobozi arimo.

Claude,

Aba ari umuntu ukunda gusangira na abagenzi be ndetse akaba ari n’incuti nziza,agira impuhwe,akunda guhatiriza ibintu,ndetse aravugavuga cyane kandi akaba na nyirabayazana kaba nta nikintu yitaho,rimwe na rimwe ntanjya abasha kwihangana,ashobora na none igihe kinini kurangwa n’ibyishimo,ashaka ko abaho yigenga yewe akaba ari n’umushakashatsi mwiza,aba azi icyo ashaka ndetse n’impamvu agishaka.

Francine,

Iteka aba ameze nk’umwana,akunda kwibera mu rugo,arafasha ndetse buriya ngo aba ari ninshuti nziza,rimwe na rimwe agafata n’imyanzuro neza,aba ari wa muntu ushobora kunga abandi kandi akaba
akunze kuvamo umukunzi mwiza,yikundira,ubuhanzi,abanyamuziki kandi ikindi akaba ashobora kwimariramo umuntu bakundana,akunze kuba ari umuyobozi muri ibi bintu,ubushoramari,ubucuruzi,ubuhanzi ndatse n’ubushakashatsi muri Science,aba yumva ashaka gukura mu bitekerezo ndetse no kumva abantu n’ibintu.

Florence,

Florence we imico ye iba imeze neza niya Francine kuko nawe ,Iteka aba ameze nk’umwana,akunda kwibera mu rugo,arafasha ndetse buriya ngo aba ari ninshuti nziza,rimwe na rimwe agafata n’imyanzuro neza,aba ari wa muntu ushobora kunga abandi kandi akaba akunze kuvamo umukunzi mwiza,yikundira,ubuhanzi,abanyamuziki kandi ikindi akaba ashobora kwimariramo umuntu bakundana,akunze kuba ari umuyobozi muri ibi bintu,ubushoramari,ubucuruzi,ubuhanzi ndatse n’ubushakashatsi muri Science,aba yumva ashaka gukura mu bitekerezo ndetse no kumva abantu n’ibintu.

Innocent,

Ni wa muntu udashobora gutuza mu gihe atararangiza icyo yatangiye,akunda gukoresha ikaramu cyangwa kereyo ari gushushanya ibinjyanye n’imyambarire,agira urukundo ndetse n’ubumuntu,ni umunyamahirwe mabi cyangwa meza,ni umuntu uba uraho gusa ntawe abangamira ndetse akaigirira impano yo kwandika,ahora ashaka akazi kagaragara gauhuye n’impano aho yaboneramo inyungu ndetse kanagakora neza,aba ari wa muntu wikundira ibidukikije ku buryo aho haba hari ibiti bitandukanye cyangwa indabyo.

Sabrina,

Sabrina aba ari wa muntu urangwa n’umwuka mwiza mu bandi kuko n’izina rye ryonyine rituma akundwa ndetse rigatuma atangira n’ubuzima bwiza n’amafaranga mu ishoramari,gusa ni wa muntu ukunda byacitse ariko akaba ari wa muntu uzi gucunga umutungo neza,yumva ko yabaho nta muntu umugenga ku buryo akora ibintu bye nta w’umuhagaze hejuru.

Nadia,

Nadia aba ari wa muntu ufite impano y’ibitekerezo byiza ku buryo bishobora guhindura isi,akunda kwishimisha mu buzima ariko iyo afite umwanya,afite impano yo kwihanganira ibyago,ntabwo akunda kuruhuka,ni wa muntu abantu bose baba bishimira kuko niyo ageze mu rukundo azanamo impinduka,akunda amahoro,ntaba yifuza ko hari uwa mugenga mbese we ahora ahuze “Busy”.

Nyuma yaya mazina tukaba tubijeje ko tuzajya tubasobanurira imyitwarire y’andi mazina muzagenda mudusaba ko twabasobanuriraho, ahanini usanga ngo 90% y’imyitwarire y’aba bantu iba ihura n’ubu busobanuro.

Martin MUNEZERO

Ibitekerezo

  • mwaritsoba nuriye koko

    munsonanurire izina ladouce murakoze cyane

    jean d’Ampur

    Murakoze kudusobanurira ,nanjye ndashaka ko mwasobanurira izina Solange

    Naho Elysee Bisobanuragwiki

    Ernest , nadia, na Bernadette niko bameze rwose. abo nzi bose niko bameze pe

    Murakoze cyane pe!!!!Munsobanuriye iryanjye kandi nsanze ibyinshi mfite bijyanye naryo!

    Munsobanurire izina Charles

    Eh ngo Claude, Jeanette?! Cyakora Claude nzi ni uku ameze rwose hahahhahaa

    solange ni muntuki?

    imyitwarire ya Abel

    Mwadufashije koko mukafusobanurira izina

    THEONESTE

    ni muntuki?murukundo amezate?

    Mwazansobanuriye izina Gad

    Mwazansobanuriye izina Gad.

    muzansobanurire izina Alice.thanks

    Imwitwarire yizina Hugaett mumbabariremuzayime

    Nshaka ko mwazansobanurira IZINA Isaie ibimuranga
    MURAKOZE!

    nshaka kumenya byimbitse imico yabantu bitwa ba denyse

    Kumenya ubusobanturo bwizina ryajye

    Kumenya ubusobanturo bwizina ryajye

    IMYITWARIRE YIRYOZINA

    KUMENYA IZINA ARNOLD

    Mwambwiye imico yizina Diane thex

    Musobanurire izina Skylar

    ubusobanuro bw’izina philos

    ibiranga isaie

    nuko mbakunda cyane

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa