skol
fortebet

PSG yiyemeje gutanga miliyoni 200 z’amayero ku musimbura wa Mbappe

Yanditswe: Wednesday 24, Apr 2024

featured-image

Sponsored Ad

Ikipe ya PSG irashaka kugira icyo itangaza mu Burayi kuko yiyemeje kwishyura miliyoni 200 z’amayero ku mwana w’umuhanga ishaka gusimbuza Kylian Mbappe ariwe Lamine Yamal.

Sponsored Ad

Gusohoka kwa Mbappe muri PSG birasa nkaho byamaze kwemezwa nyuma y’ imyaka myinshi ayikinira kuko yanze gusinya amasezerano mashya.

Uyu aritegura kwerekeza mu ikipe ya Real Madrid.

Ikipe ya PSG yatangiye gutekereza kare ku basimbura ba Mbappe kuko uretse uyu Lamine Yamal,basinyishije Bradley Barcola.

Gusohoka k’uyu mufaransa bishyira PSG mu mwanya utoroshye, kuko yarekuye ibyamamare nka Neymar Jr, Lionel Messi, na Sergio Ramos bose mu mwaka ushize.

PSG irashaka kubaka ibintu binini ariyo mpamvu ikinyamakuru Le Parisien cyatangaje ko ishaka kumena banki ikagura uyu mwana w’imyaka 16 wa FC Barcelona,Lamine Yamal.

Iki kinyamakuru cyagize kiti: "PSG ifite inzozi zo gusinyisha Lamine Yamal. Ibihuha biheruka biravuga ko azagurwa miliyoni 200 z’amayero kandi bishobora kuba ukuri."

Iyi si inshuro ya mbere PSG itanze aka kayabo kuko yigeze kwishyura Barcelona miliyoni 222 z’amayero muri 2017 igura Neymar Jr.

Icyakora kuri iyi nshuro ngo bishobora kugorana kubona uyu mwana muto kubera ubuhanga agaragaza.

Abakire ba PSG bakunze bikomeye uyu mwana Yamal ubwo bakinaga muri 1/4 cya Champions League kandi bumva kariya kayabo agakwiye nubwo ngo amasezerano ye avuga ko agomba gusohoka aguzwe miliyari.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa